Digiqole ad

Stone Church yikuye muri Tuff Gangz ishobora gusenyuka

 Stone Church yikuye muri Tuff Gangz ishobora gusenyuka

Stone Church yikuye kuri Tuff Gangz ishobora gusenyuka

Muri Kanama 2015 nibwo bamwe mu baraperi bari bagize itsinda rya Tuff Gangz bigumuye bashinga iryo bise ‘Stone Church’. Kuri ubu ngo hari bamwe batangiye kuva muri iryo tsinda kubera ubwumvikane bucye buri hagati yabo.

Stone Church yikuye kuri Tuff Gangz ishobora gusenyuka
Stone Church yikuye kuri Tuff Gangz ishobora gusenyuka

Kuba harimo amazina akomeye asanzwe azwi mu muziki, ngo n’imbogamizi ku bandi bagiye muri iryo tsinda bataragira amazina akomeye kuko nta jambo bahabwa.

Bulldog, Green P na Fireman ni bamwe mu baraperi bari basanzwe babarizwa mu itsinda rya Tuff Gungz ndetse bari no mu barishinze rijya kubaho.

Nyuma baJa gufata umwanzuro wo gushinga iryo bise ‘Stone Church’ bazanamo abandi baraperi bashya barimo Jay-c, Nicky breezy na Young Tone.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko uwo bita Young Tone wamenyekanye cyane mu ndirimbo ihimbaza Imana yitwa ‘Amahoro’ ya Gaby Kamanzi yaba yamaze gutandukana na bagenzi be.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko hari bamwe bumva ko aribo bagomba gufata icyemezo runaka ku itsinda aho kuba bose bakabanje kubijyamo inama.

Tuff Gangz yasigaranywe na Jay Polly ariwe uyiyoboye, mu minsi ishize yatangaje ko igihe cyose mu baraperi bari bari kumwe muri Tuff Gangz hagize ushaka kugaruka azabanza agasaba imbabazi agasobanura n’icyatumye agenda azababarirwa.

https://www.youtube.com/watch?v=eb5HTHSMNU8

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish