Digiqole ad

Abahanzi dufite uruhare runini mu gihe cyo kwibuka- Christopher

 Abahanzi dufite uruhare runini mu gihe cyo kwibuka- Christopher

Christopher avuga ko abahanzi bafite uruhare runini mu kubaka igihugu babinyujije mu bihangano byabo

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Muneza Christopher amezi ane avutse (Amezi 4). Nk’umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko rwinshi muri iki gihe avuga ko abahanzi bafite uruhare runini mu bihe byo kwibuka cyane cyane nka bamwe mu bageza ubutumwa ku bantu benshi babinyujije mu bihangano byabo.

Christopher avuga ko abahanzi bafite uruhare runini mu kubaka igihugu babinyujije mu bihangano byabo
Christopher avuga ko abahanzi bafite uruhare runini mu kubaka igihugu babinyujije mu bihangano byabo

Gusa ngo nubwo Jenoside yabaye ari muto cyane, amateka yagiye abwirwa yaranze Jenoside ubu asa n’uwayibonesheje amaso. Bityo nk’umwe mu bahanzi b’ubu, asanga hari uruhare runini bakwiye kugira mu gukangurira abanyarwanda ko ibyabaye bidakwiye kuzabaho ukundi.

Ati”Ubuhanzi ni umwe mu miyoboro ishobora gukora ikintu gikomeye ku bantu. Bushobora kugukundisha ikintu cyangwa bukakikwangisha bitewe n’imyumvire yawe.

Ari nabyo urebye byakoreshejwe cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo wasangaga nyinshi mu ndirimbo zaravugaga ko hari abantu hakaba n’abatari abantu”.

Akomeza avuga ko abahanzi bafite akazi katoroshye ko kugarurira igihugu isura nziza hakoreshejwe ibihangano byabo. Nabo bakagira uruhare mu kubaka ikizere mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Christopher avuga ko mu mikurire ye yakuze yigishwa ko umuntu wese aho ava akagera ari nk’undi. Bityo ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 afite uruhare runini rwo kurwanya ikintu cyatuma biba ukundi.

Nta mubyeyi we yabuze muri Jenoside cyangwa se umuvandimwe bavukana. Ahubwo yabuze benshi mu muryango we ku ruhande rwa Se ndetse na Nyina.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish