Iyo hari icyo ushaka kugeraho hari ibyo wigomwa- Teta Diana
Umuhanzi Teta Diane umaze kwamamara mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku bw’ijwi rye rihogoza ndetse no kuba akunzwe cyane mu gusubiramo indirimbo za Kamaliza, kuri we avuga ko hari icyo ushaka kuzagera nk’umuhanzi hari byinshi wakagombye kwigomwa.
Bikaba bihuzwa no kuba mu minsi ishize yarasezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho yari umwe mu bahanzi 10 bari bahawe amahirwe yo kuryitabira.
Byaje gutangazwa na East African Promotors ‘EAP’ itegura iryo rushanwa ku bufatanye na Bralirwa, ko yasezeye mu irushanwa gusa ku ruhande rwe ntiyavuga impamvu nyamukuru yatumye yanga kwitabira iryo rushanwa.
Mu kiganiro yagiranye na KigaliToday, Teta Diana akaba yavuze ko hari imishinga myinshi yari afite mbere yuko amenyeshwa ko ari mu bahanzi bazitabira Guma Guma. Kandi ko atajyaga kuyireka kubera irushanwa kuko atari ryo akorera.
Yagize ati “Nkora umuziki ku bw’abafana banjye ndetse no gushaka gutanga ubutumwa ku banyarwanda muri rusange. Ntabwo nkora umuziki kubera irushanwa runaka ku buryo ryagera nkahindura gahunda zanjye.
Yego ni irushanwa ryiza!!ariko se najyaga kujyamo nkareka gukomeza gukora kuri album yanjye n’izindi gahunda nari mfite kubera miliyoni esheshatu? Iyo hari icyo ushaka kugeraho burya kenshi hari ibyo uba ugomba kwigomwa nubwo kenshi biba binagufitiye akamaro”.
Teta Diane yatangiye kuririmba ubwo yinjiraga mu marushanwa ya Talent Detection yari yabereya kuri stade Regional i Nyamirambo mu mwaka wa 2009.
Icyo gihe hakaba hashakwaga abana bato kandi bafite impano aha akaba yaregukanye umwanya wa kabiri anahabwa igihembo cyo gukorerwa indirimbo na producer Jay P.
Mu mwaka wa 2014, Teta Diana yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bagombaga kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4. Icyo gihe aza kwegukana umwanya wa 10 n’amafaranga y’u Rwanda 500.000 frw.
Muri 2015 na 2016, Teta Diana ni umwe mu bahanzi barimo kwigaragaza cyane ugereranyije n’abandi kubera zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
ari mwiza teta. courage nkunda ibihangano byawe byagera kwijwi byo ingofero nkayikura.
Akagakobwa kabonye kazansindwa.
baragukundwakaza, bashaka kukugira ikirangirire kandi hari abakurusha ubuhanzi batavugwa
hahahahahahah. Azabanze atwereke ubuhanga bwe atari muri sindagira yabandi nindirimbo za kamaliza gusa. ngo velo da sinumvishije live ye mu ndirimbo yikoreye biba ari amahamba. gusohoka muri notes insuro miliyoni mu ndirimbo imwe hahahahah. abandi nabo ati numuhanga. cyakora wenda mu rwanda wabona bazamugira umuhanga da nkuko abahangwa nabonye batavugwa hivugirwa aba hitteur. naho ho azi gushakisha Hit za kibingwa yarangiza ati numvishije bampamagara gusa uretse ko atari we wenyine.
Uyu ntabuhanzibwe. Ahubwo afite akandi kaboko kamurinyuma kamusunika, kamuharurira inzira anyuramo. Urebye uko yahiswemo kujana Na Jannette Kagame muri some awards wasanga bidafutunse. So yanze kurujya kurutanga muri Gumaguma aho atariyizeye kakaboko kamusunika ko kahagera.
ariko nimukagire umutimana mubi nibayigiriye amahirwe mupfa iki?
Comments are closed.