MissRwanda na Ndayisaba Fabrice foundation bibutse abana bazize Jenoside
Ku nshuro ya 22 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 afatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation muri week end bibutse abana bazize Jenoside ndetse basura urwibutso rw’ahashyinguye imibiri yabo i Ntarama mu Bugesera.
Iki gikorwa cyabereye i Ntarama cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba imibiri y’abashyinguye muri urwo rwibutso banyuzemo.
Urwo rugendo rukaba rwari rwitabiriwe n’abana basaga 100 hiyongeraho n’ababyeyi ba bamwe mu bana bashyinguye aho.
Mu bandi bitabiriye uru rugendo uretse MissRwanda, harimo Jimy Murisa umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Bakigera ku rwibusto basobanuriwe amateka yaranze ako gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banazengurutswa ibice bigize urwo rwibutso hanashyirwa indabo aharuhukiye izo nzirakarengane.
Mu butumwa MissRwanda Mutesi Jolly yagejeje ku bana bari aho n’ababyeyi babo, yagize ati “Ejo hazaza heza h’iki gihugu hari mu ntoki zacu”.
Yakomeje avuga ko mu 1994 urubyiruko rwakoresheje imbaraga nyinshi ngo rusenye igihugu. Ari nayo mpamvu hakenewe izindi nyinshi zo kubaka igihugu cyasenywe n’urubyiruko rutari rufite ibitekerezo byiza.
Biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibindi bikorwa azakora bijyanye no gukomeza kwihanganisha ababuze ababo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW