Imbuga nkoranyambaga zakoreshwa mu kugaragaza amateka ya Jenoside – Nyamitali
Patrick Nyamitali wakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana akaza gutangira gukora n’izisanzwe, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakabaye ibya buri munyarwanda wese aho kuba iby’uwanyuze muri ibyo bihe gusa nkuko bikunze kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za rumwe mu rubyiruko.
Ibi ngo ahanini bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’umubare munini w’urubyiruko cyane cyane nka Facebook, Whatsapp, Instagram na Twitter .
Aho usanga benshi bakomeza kuzikoresha ibyo bashatse mu gihe hari abandi uba ubona bazi agaciro ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri we asanga izo mbuga zikoreshwa n’urwo rubyiruko, zigiye zerekana ko u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka iminsi mibi rwanyuzemo ari intwaro yo kwereka n’amahanga ko abanyarwanda baha agaciro ibihe bibi banyuzemo kandi batifuza kuzongera kunyuramo.
Patrick Nyamitali yabwiye Umuseke ko bikwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi mu kurushaho kwigisha no gukangurira urubyiruko kwiyumvamo gukunda igihugu no kumenya amateka birushijeho.
Ati “Urubyiruko rw’ubu rufite ubumenyi bwinshi mu bintu bitandukanye birimo n’ikoranabuhanga. Twari dukwiye ko tuba abanyarwanda twese aho gusanga hari abazi neza iminsi barimo n’abandi usanga basa naho batari mu gihugu”.
Akomeza avuga ko igihe cyose haba nta gikozwe kuri ibyo bintu, bishobora kuzageza ubwo n’iminsi yo kwibuka izajya igera ugasanga hari ababifata nk’ibintu bisanzwe kandi atari amateka yo kuba yakwibagirwa.
Nk’uko bisanzwe bimenyerewe abahanzi ni bamwe mu byiciro by’abantu bagira uruhare rukomeye mu buzima bwa benshi, ibi bikagaragarira cyane cyane mu gukundwa no kugera kure kw’ibihangano byabo n’ukwitabirwa kw’ibitaramo byabo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW