Papa Wemba yapfuye adashyize hanze indirimbo ye na Diamond

Umuhanzi wari ikirangirire muri Afurika Papa Wemba yapfuye adashyize hanze umushinga w’indirimbo yari arimo gukorana na Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Ibi bikaba byababaje cyane uwo muhanzi aho avuga ko atari yemera neza iby’urwo urupfu. Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yavuze ko mu byumweru bine bishize yari i Paris mu […]Irambuye

Melodie ategereje ko umwana we azahitamo icyo studio ye izakorerwamo

Mu minsi ishize Bruce Melodie umaze kwagura izina rye cyane mu muziki, yashinze inzu itunganya umuziki yise ‘Igitangaza Music Studio’. Icyo gihe akaba yaravugaga ko ariyo izajya ikorera umukobwa we indirimbo. Kuri ubu ngo ategereje ko amenya kuvuga agatanga amabwiriza y’icyo izakoreshwa. Itahiwacu Britta umukobwa wa Bruce Melodie umaze amezi 11 avutse, ngo niwe ugomba […]Irambuye

3 Hills igiye gukora igitaramo cyo kwiyinjiza mu muziki

Hope Irakoze, Jackson Kalimba na Eric Mucyo ni abasore batatu bari basanzwe bazwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda buri wese ku giti cye ku bw’umwihariko w’ubuhanga bwabo mu muziki w’umwimerere(Live). Ngo bagiye gutegura igitaramo cyo kubinjiza ku mugaragaro mu muziki. Ubwo batangazaga ko bamaze kwishyira hamwe nk’itsinda, benshi mu bari basanzwe bakurikirana umuziki wabo bavuze […]Irambuye

Danny Nanone yatawe muri yombi na Police azira kurwanya abashinzwe

Ntakirutimana Mudathiru umuraperi umenyerewe cyane nka Danny Nanone mu muziki, kuva kuwa gatanu ushize afungiwe kuri Station ya Polise i Nyamirambo azira gushaka kurwanya abashinzwe umutekano barimo n’umugenzacyaha. Hari hashize iminsi igera kuri itatu ari gukurikinara ikibazo cy’umwana we ngo washakaga kujyanwa hanze na nyina mu buryo butumvikanyweho. Ibi ngo byatumye bajya kuri polise kurangiza […]Irambuye

Abahanzi bari muri PGGSS6 basuye urwibutso rwa Gisozi

Kuri uyu wa 22 Mata 2016 abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amwe mu mateka aranga urwo rwibutso ndetse n’ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gutemberezwa urwo rwibutso, bafashe igihe cyo gutanga ibitekerezo nka bamwe mu bageza ubutumwa kuri rubanda nyamwinshi. […]Irambuye

Dj Adams azi abahanzi batatu gusa mu Rwanda, abandi ngo

Aboubakar Adams uzwi cyane nka Dj Adams , ni umwe mu banyamakuru bakunze kunenga abahanzi basubiramo indirimbo z’abandi ‘Gushishura’ nkuko bikunze kwitwa, ngo abona mu Rwanda hari abahanzi batatu gusa abandi ari abaririmbyi. Yagiye yikomwa kenshi na bamwe  mu bahanzi yakundaga kuvuga ko batunzwe no gusubiramo indirimbo z’abandi aho bagahimbye umuziki wabo. Gusa biza kugera […]Irambuye

Nta pfunwe nterwa n’iterambere rya mugenzi wanjye- Social Mula

Social Mula umwe mu bahanzi b’abahanga bazamutse vuba bagahita bagira amazina akomeye mu muziki bakiri bato, avuga ko adashobora kuba yaterwa ipfunwe ry’uko abonye mugenzi we arimo gutera imbere kumurusha. Ahubwo ngo biri mu bituma arushaho kwitekerezaho akareba aho ibyo akora ntibicemo bipfira. Bityo bikaba byanamuha isomo ryo kumenya uko isko ry’umuziki rihagaze. Yamenyakanye cyane […]Irambuye

‘Ko nashize’ imwe mu ndirimbo zifite amashusho meza muri 2016

Hari hashize amezi agera kuri abiri Butera Knowless ashyize hanze indirimbo yise ‘Ko nashize’ mu buryo bw’amajwi (Audio). Kuri ubu yashyize ahanze amashusho y’iyo ndirimbo yatangiye kuvugisha abantu benshi basanzwe bakurikirana umuziki nyarwanda. Muri ayo mashusho, hagaragaramo umwihariko w’imbyino ndetse n’imyambarire itandukanya iy’ubu ndetse n’iyo umwana w’umukobwa yambaraga hambere. Nk’uko Knowless abivuga, avuga ko ayo […]Irambuye

Miss Shanel wo mu muziki ni muntu ki?

Nirere Ruth Shanel cyangwa se Miss Shanel nk’uko yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda, yavutse tariki ya 26 Ukwakira mu 1985, bivuga ko ubu afite imyaka igera kuri 31. Miss Shanel yatangiye kuririmba mu 1998 akiri mu mashuri yisumbuye ahera ku ndirimbo zavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu 2004, Miss Shanel yatsindiye […]Irambuye

en_USEnglish