Urubyiruko rukwiye gusobanukirwa amateka ya Jenoside byimbitse – Styso
Simeon Styso umunyamakuru akaba n’umuhanzi mu njyana ya HipHop, asanga hari hakwiye ubundi busobanuro bwimbitse bw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ngo usanga hari abana babyumva nk’amateka yabayeho gusa.
Ibi ngo bishobora gutuma rumwe mu rubyiruko rwumva amateka yaranze u Rwanda mu 1994 nk’aho ari ibintu byabayeho ku bw’impanuka aho bagakwiye kumenya neza imvo n’imvano.
Bityo bikaba n’intwaro yo kurushaho kumenya uburyo bwo gukumira icyatuma u Rwanda rusubira muri ibyo bihe rwanyuzemo ndetse banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu ndirimbo yashyize hanze bise ‘Intambwe y’urukundo’ ari kumwe na Ngarambe François wahoze ari umwarimu we mu mashuri yisumbuye, bigaragara ko bigisha ababyeyi ko bakwiye gusobanurira abana babo icyateye urwango mu bantu bikageza aho bicana.
Styso avuga ko uruhare runini rufitwe n’ababyeyi b’abana bagiye bavuka nyuma ya Jenoside ko bagomba gukora akazi ko kubumvisha inzira ndende u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 kugeza ubu aho buri munyarwanda yibonamo mugenzi we.
Ati “Urubyiruko rwinshi usanga bafata ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari nk’ikintu cyapfuye kuza kikaba gusa. Ariko mu by’ukuri nta bundi bujiji ahubwo ari ibisobanuro bikeya bagenda bahabwa”.
Styso akomeza avuga ko iyo ndirimbo bashyize hanze atari indirimbo yo kuzajya yumvwa mu gihe cyo kwibuka gusa. Ahubwo ko ikubiyemo isomo ry’ibihe byose ku rubyiruko.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ikibazo ni uko urwo rubyiruko batarubwira amateka nyayo y’iki gihugu. Abanyapolitiki bose aho bava bakagera muri kino gihugu batinya kuvugisha ukuri.
Ntacyo bizatumarira gukomeza guhisha urubyiruko rw’u Rwanda amateka nyayo y’iki gihugu.
Abantu bari ku butegetsi batinya kuvuga intandaro nyayo yazanye amacakubiri hagati y’abahutu n’abatutsi. Iyo bavuga amacakubiri, bayegeka ku bakoloni nyamara ahanini usanga abakoloni barengana, n’ubwo bwose nabo bashobora kuba bafitemo igice cy’uruhare rwabo.
Ntabwo abantu beerura ngo baature bavuge ko ikibazo nyamukuru cyatangiye muri 1957-1959 igihe abahutu b’injijuke (bize) barimo Gregoire KAYIBANDA n’abandi, baatangiye kwerekana icyo biitaga akareengane kaariho icyo gihe gaturutse ko ingoma za cyami uko zasimburanye, zari zihariwe n’agatsiko k’abantu bayoboraga ku buryo buheeza igice kimwe cy’abanyarwanda bitwaga abahutu.
Byagaragaraga ko Umwami n’abo bari bafatanyije gutegeka aribo ba “Shefu” n’aba “Sushefu” baturukaga mu bwoko bumwe bitaga ubw’Abatutsi. Ibyo rero byababazaga abahutu biyumvishaga ko bahejwe ku butegetsi. Aho niho ikibazo nyamukuru cyaturutse. Iyo niyo ntandaro y’amacakubiri yavutse hagati y’abahutu n’abatutsi.
Ubwami bumaze kuvaho muri 1960-1961, abahutu bagafata ubutegetsi, nabo bakoze ikosa rikomeye ryo guheeza abatutsi kuri ubwo butegetsi, ugasanga icyo abo bahutu barwanyije nabo aricyo bari gukora. Iyo bamenya ubwenge bakumvikana n’abatutsi icyo gihe bagasangira ubutegetsi ntawe uheejwe, ikibazo cy’ivangura n’amacakubiri kiba cyaribagiranye mu Rwanda ku buryo na Genocide yabaye muri 1994 itari kuba.
Nyabuna rwose, banyarwanda-banyarwandakazi,nimugerageze kujya mubwiza ukuri uru rubyiruko rwacu kugira ngo rushobore kumenya amateka nyakuri y’iki gihugu, bityo ruazashobore kubona uko rwabyitwaramo neza kugira ngo tutazongera kubona amahano nk’ayabaye muri 1959 na 1994.
Imana idufashe.
Comments are closed.