“Ntacyo nicuza ntakoze, byose nabikoze uko nabiteguye”- Senderi

Senderi International Hit mu irushanwa rya PGGSS ya kane yaba ariwe muhanzi uri kuvugwa cyane kurusha abandi kubera udushya yagaragaje, mu gitaramo cya mbere cya Live Music nta dushya yazanyemo cyane dusiga abantu bashyenga, ariko avuga ko ibyo yagaragaje kuri uriya munsi ari ibyo yari yateguye kandi yumva yabikoze byose uko ashoboye. I Kigali yari […]Irambuye

Kidumu arategura igitaramo kizabera i Kigali muri Serena

Nimbona Jean Pierre umuhanzi mpuzamahanga uzwi ku izina rya Kidumu cyangwa se Kibido, yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda ku itariki ya 01 Mutarama 2012 mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party, agiye kugaruka gutaramana n’abanyarwanda. Uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kuririmba by’umwimerere live ndetse rimwe na rimwe anicurangira, yaherukaga mu Rwanda muri 2013 ubwo yari umwe […]Irambuye

Abahanzi batatu bahize abandi mu gitaramo cya mbere cya Live

Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali muri parking ya Stade Amahoro i Remera kuwa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi. Mu bitaramo bya Live abahanzi bamwe beretse abandi ko babarusha Live. Uko ari 10 bose bafite […]Irambuye

Kubura kwa Mc Tino na Anita Pendo kuri stage byibajijweho

Mu gihe ibitaramo bya Live by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super star ya kane byatangiraga kuwa 21 Kamena 2014, Mc Tino na Mc Anita Pendo ntibagaragaye kuri stage, bwa mbere muri iri rushanwa riri  kuba ku nshuro ya kane. Kubura kwabo byibajijweho n’abantu basanzwe bakurikirana ibitaramo by’iri rushanwa. Bivugwa ko batakoze aka kazi uyu munsi […]Irambuye

Abahanzi bo muri Kina Music bakoze indirimbo ivuga ku kwibohora

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohora, abahanzi bakorera mu nzu itunganya muzika izwi nka ‘Kina Music’ ikorerwamo na Producer Clement Ishimwe bashyize hanze indirimbo bise ‘Twaribohoye’. Bumwe mu butumwa muri muri iyo ndirimbo, ni ugukangurira abanyarwanda kurushaho kubaka igihugu bakoresha amaboko yabo kandi banabungabunga umutekano w’abanyarwanda muri rusange. […]Irambuye

“Jules Sentore na Teta ndabizeye muri live music”- Massamba

Massamba Intore umuhanzi mu njyana Gakondo akaba n’umuyobozi wa ‘Gakondo Group’ ari nayo ibarizwamo Jules Sentore ndetse na Teta Diana, yatangaje ko yizeye aba bahanzi mu majwi yabo y’umwimerere. Ni nyuma y’aho aba bahanzi uko ari babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, bikaba n’ubwa mbere baryitabiriye. Mu gihe bari bamaze […]Irambuye

“Ni gute wakwiyita umweyo utaramara umwaka muri muzika?”- Mc Tino

Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku izina rya Mc Tino, nyuma yo kumva amakuru avuga ko itsinda rya “Active” ryaje muri muzika nk’umweyo uje gukubura andi matsinda yose, Mc Tino we yavuze ko iryo tsinda rigifite akazi kenshi ko gukora aho kwiyita umweyo waje gukuraho andi matsinda. Umweyo ni igikoresho cyo mu rugo gikuraho […]Irambuye

UN Women izahemba indirimbo nziza z’abahanzi mu Rwanda

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita  ku bagore (UN Women) ririmo gutegura ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore binyujijwe mu bukangurambaga hifashishwa indirimbo z’abahanzi, ubu abahanzi bakaba bahawe amahirwe yo kwitabira guhanga indirimbo zigamije kurwanya iri hohotera. Nta muhanzi n’umwe ubujijwe kwitabira iri rushanwa ryo gukora indirimbo ifite ubutumwa bwamagana ihohoterwa ry’igitsina gore, dore ko byaba ari n’amahirwe […]Irambuye

Peace adakabije inzozi afite muri muzika, ngo yaba umucuruzi

Jolis Peace umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu njyana ya R&B, akaba n’umwe mu bitabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame 6’, ngo aramutse atageze ku ntego afite muri muzika ikindi yakora ni ubucuruzi. Ibi abitangaje nyuma y’aho yinjiriye muri muzika mu mwaka wa 2009 mu kwezi k’Ukuboza, akaza kumenyekana […]Irambuye

en_USEnglish