Digiqole ad

Abahanzi batatu bahize abandi mu gitaramo cya mbere cya Live

Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali muri parking ya Stade Amahoro i Remera kuwa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi. Mu bitaramo bya Live abahanzi bamwe beretse abandi ko babarusha Live.

Tonzi, Aimable Twahirwa na Mc Lion Imanzi nibo bazatangaza umuhanzi wahize abandi
Tonzi, Aimable Twahirwa na Mc Lion Imanzi nibo bazatangaza umuhanzi wahize abandi

Uko ari 10 bose bafite amahirwe yo kwegukana icyo gikombe ariko kuri iyi nshuro mu gitaramo cya Live hari abahanzi bigaragaje cyane. Abandi nabo bagaragaje ko hari icyo bamaze kwiyongeraho ugereranyije n’igitaramo cyabaye hatoranywa abahanzi 10 muri 15.

Benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo ndetse na bamwe mubakurikiranira bya hafi ibya muzika, bavuga ko hari abahanzibatatu baje imbere y’abandi mu kwerekana ubuhanga mu miririmbire.

  1. Jules Sentore:  Yerekanye ubuhanga mu miririmbire ndetse n’uburyo yitwaye kuri stage kurusha abandi, ijwi rye wumvaga rihura kandi rijyana neza n’injyana ziri kumucurangirwa kimwe n’abikirizi. Aririmba abantu babaye nk’abatunguwe, barekaga gufana no kuvuga cyane baratuza baramukurikira arangije bamuha amashyi. Buri wese icyo yarenzagaho ni uko uyu musore ari umuhanga mu kuririmba no kuririmbana n’abandi.

    Jules Sentore yatunguye benshi uburyo yitwaye imbere y'imbaga yari ahuye nayo bwa mbere kuva yakwinjira muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere
    Jules Sentore yatunguye benshi uburyo yitwaye imbere y’imbaga yari ahuye nayo bwa mbere kuva yakwinjira muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere

2. Dream Boys: Ni babiri, muri Live bisaba kudasobanya kudakora ikosa no gukurikirana neza mu majwi yanyu abiri ntihazemo kunyuranya. Nta kosa nabo bakoze, benshi bemeza ko nko mu ndirimbo “Urare aharyana” baririmbye neza cyane buri wese ukunda umuziki akabyumva.

Ku nshuro ya kane Dream Boys yitabira irushanwa rya PGGSS, iragaragaza ko yujuje ibisabwa n'iri rushanwa kuba yaza mu mubare w'abahanzi bahabwa amahirwe
Ku nshuro ya kane Dream Boys yitabira irushanwa rya PGGSS, iragaragaza ko yujuje ibisabwa n’iri rushanwa kuba yaza mu mubare w’abahanzi bahabwa amahirwe

3. Jay Polly:  Rap na Live Music akenshi biragorana, kuko Rap iba yiganjemo ibimeze nko kwivugira amagambo bamwe bita ‘free style’, kuririmba ku byuma n’abafasha inyuma ku muhanzi ukora Rap ntabwo byoroha na busa, Jay Polly yeretse buri wese ko abishoboye kurusha abandi bakora Rap baririmbye uyu munsi, ndetse byisumbuyeho uko yabikoze mbere batoranya abahanzi 10 muri 15.

Jay Polly ni umuhanzi ufite abakunzi benshi ugereranyije n'abandi bahanzi bahanganye
Jay Polly ni umuhanzi ufite abakunzi benshi ugereranyije n’abandi bahanzi bahanganye

Si ukuvuga ko abandi bose baririmbye nabi, ariko mu beza habamo abeza cyane, muri iki gitaramo cya mbere cya Live abantu benshi bagiye baganira n’Umuseke bahurizaga kuri aba batatu, ko aribo barushije abandi uyu munsi.

Ibitaramo bya Live bizakomereza i Muhanga muri week end itaha. Uburyo iri rushanwa riteye ubu, kuba ufite abafana benshi biguha amajwi 50%, uko uririmba bikaguha 30%, uko witwaye ku rubyiniro “stage bikaguha 10%, ikinyabupfura Discipline10%.

Ninde wowe ubona wujuje ibisabwa n’iri rushanwa?

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • nibashaka gutanga icyabantu bafite imyitwarire mibi bazagihe Jay Polly kuko niyo waririmbaneza gute ntamyitwarire myiza ntacyo byamarira Igihugu.

  • Ibi wowe Ineza uvuga ntakigenda kuko bigaragara ko urwanya uyu muhanzi. Yitwara nabi ate?Ikindi ni uko analyse nasomye mu kinyamakuru kindi na yo iha Sentore amanota mu kuririmba neza ariko hazamo kugira abafana benshi J Polly akamusiga cyane! Impungenge abantu bakomeje guhuriza ho ni ukumenya ubushobozi bariya batanga amanota bafite mu muziki ku buryo batazakoreshwa na ruswa cg n’andi marangamutima

  • abafana benshi nibyo : 50% ikinyabupfura: o kuririmba : 5% uko witwaye 4% uwo ni Jay polly naho Jules, abafana 35% ikinyabupfura 10% kuririmba10% ukoyitwaye 10% uko niko mbibona.

  • umusaza polly oyeee, dream

  • @Fred reka itiku ,

  • Fred reka itiku , ibyo  kuba wanga Jay nibyawe  birakureba. tanga ingero zifatika zimyitwarire ye mibi ureke gusebanya; uziko ntasoni ugira zo gusebanya.hmmmmmmmmm

Comments are closed.

en_USEnglish