Mu gikorwa cyo gushakira ubufasha abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe afatanyije na Unity Family bateguye igitaramo cyo gukuramo inkunga izafasha izo ncike. Ni nyuma y’aho rero ku itariki ya 21 Mata 2014 aherutse muri ako Karere ka Rwamagana kwifatanya n’urwo […]Irambuye
James Ruhumuriza (King James) muri muzika, agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada mu bitaramo bitandukanye ahafite ndetse akazanitabira igitaramo cyo guhitamo umunyarwandazi uhiga abandi ubwiza muri icyo gihugu. Urubyiruko rw’abanyarwanda rutuye muri Canada mu mujyi wa Montreal rwateguye irushanwa ku bari b’abanyarwandakazi bafite imyaka 18 kugeza kuri 25. Iri rushanwa rikaba rigamije kugaragaza ubwiza bw’abanyarwandakazi, […]Irambuye
Hamaze iminsi havugwa guhangana hagati y’abahanzi Riderman umuraperi ukunzwe cyane ndetse na Safi wo mu itsinda rya Urban Boys, aya makuru bombi baravuga ko atari yo ndetse ko nta mwiryane uri hagati yabo. Ibyavuzwe cyane ngo ni uburozi Safi ashobora kuba yaraterereje Riderman, gusa aba bahanzi bombi babiteye utwatsi ndetse banavuga ko umubano wabo nta gitotsi kiwurangwamo. […]Irambuye
Uwimana Francis Ivan Rachid uzwi cyane ku izina rya Fireman cyangwa Kibiriti, bimaze iminsi bivugwa ko yaba agiye kwerekeza mu gipolisi cy’u Rwanda kuko ngo muzika yaba imugoye ubu. Ibi arabihakana akavuga ko nta gipolisi agiye kujyamo ariko ko bibaye ngombwa yakijyamo. Uyu muhanzi yerekereje mu nzu itunganya muzika ya Supel Level avuye muri Touch Records, gusa […]Irambuye
Mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku itandukaniro n’andi yaribanjirije, ubu abakemurampaka bafite 80% naho abafana bafite 20%, bitandukanye n’ayabanje aho harebwaga umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi. Umwe mu bategura iri rushanwa, Mushyoma Joseph asanga hashobora kuzaba gutungurwa ku bahanzi bamwe na bamwe. Impamvu abona hashobora kuzaba ugutungurana hagati […]Irambuye
Itsinda rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, Mc Tino, Bob na Benjamin rimwe mu matsinda akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, nyuma y’aho batabonekeye ku rutonde rw’abahanzi 15 batoranyijwemo 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ribaye, ngo nta rushanwa na rimwe ribera mu Rwanda bazongera kuburamo. Imwe mu mpamvu […]Irambuye
Maniraruta Martin umuhanzi uzwi muri muzika nka Man Martin, akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana nyafurika Afrobeat, yashyize hanze indirimbo ivuga ku kagezi k’aho yavukiye yise ‘Akagezi ka Mushoroza’. Uyu muhanzi ubusanzwe yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, nyuma aza gusa naho avangamo iz’urukundo, ubu noneho akaba ari umuhanzi umaze gukundwa cyane mu ndirimbo […]Irambuye
Safari Kim Kizito umunyamakuru akaba n’umwe mu bagize uruhare mu ishinga itsinda rya Just Family azasezerana imbere y’Imana na Umugwaneza Joie Liliane mu kwezi gutaha. Kim Kizito yibukwa cyane mu bagize itsinda rya Just Family, nyuma waje kurivamo, akomeza itangazamakuru n’ubundi bushabitsi (business). Ku itariki ya 29 Gicurasi 2014 nibwo bagiye mu Murenge wa Remera basezerana imbere […]Irambuye
Tom Younga wamenyekanye cyane mu gusobanura ama filme mu Kinyarwanda, ubu akaba ari n’umwe mu bakinnyi ba cinema mu Rwanda, avuga ko ntacyo bimutwaye kuba AmaG the Black amuririmba mu ndirimbo ze niba yarasanze yamugira ibuye ryo kuririraho akazamura muzika ye. ikibi ngo ni uko yamutuka. Ni nyuma y’uko Amag The Black yashyize hanze indirimbo nshya […]Irambuye
Ishimwe Clement umuyobozi w’inzu itunganya ibihangano by’abahanzi izwi nka Kina Music ndetse akaba na Producer w’iyo studio, aratangaza ko bakiri mu biganiro na Fazzo producer ukorera muri Touch Records ngo abe yaza gukorera muri Kina Music ariko ibiganiro bitari byarangira. Ibi abitangaje nyuma y’aho hari amakuru yavugwaga ko uyu mu producer Fazzo yaba yamaze kugirana […]Irambuye