Digiqole ad

Kidumu arategura igitaramo kizabera i Kigali muri Serena

Nimbona Jean Pierre umuhanzi mpuzamahanga uzwi ku izina rya Kidumu cyangwa se Kibido, yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda ku itariki ya 01 Mutarama 2012 mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party, agiye kugaruka gutaramana n’abanyarwanda.

Kidumu ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire ye
Kidumu ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire ye

Uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kuririmba by’umwimerere live ndetse rimwe na rimwe anicurangira, yaherukaga mu Rwanda muri 2013 ubwo yari umwe mu bakemurampaka b’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3 ryaje kwegukanwa na Riderman.

Nubwo ari umuhanzi w’umurundi, Kidumu yibera mu gihugu cya Kenya ari naho akorera ibijyanye na muzika ye.

Icyo gitaramo ateganya gukorera mu Rwanda kizaba ku itariki ya 11 Nyakanga 2014 muri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 10.000 frw ku muntu.

Nta muhanzi w’umunyarwanda biratangazwa ko azagaragara muri icyo gitaramo Kidumu azakorera i Kigali, uretse Alpha Rwirangira bivugwa ko azaba ahari bitewe n’indirimbo baherytse gukorana bise ‘Birakaze’.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Birakaze’ yakoranye na Alpha Rwirangira.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=0P_nCvMiobU” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish