Digiqole ad

“Ni gute wakwiyita umweyo utaramara umwaka muri muzika?”- Mc Tino

Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku izina rya Mc Tino, nyuma yo kumva amakuru avuga ko itsinda rya “Active” ryaje muri muzika nk’umweyo uje gukubura andi matsinda yose, Mc Tino we yavuze ko iryo tsinda rigifite akazi kenshi ko gukora aho kwiyita umweyo waje gukuraho andi matsinda.

Mc Tino ntabwo yemeranya n'Itsinda rya 'Active' kwiyita umweyo wo gukubura andi matsinda
Mc Tino ntabwo yemeranya n’Itsinda rya ‘Active’ ryiyita umweyo uje gukubura andi matsinda

Umweyo ni igikoresho cyo mu rugo gikuraho umwanda, Mc Tino akaba yibaza niba koko “Active” irusha TBB, Dream Boys, Urban Boys, Two 4real cyangwa se TNP kugira abakunzi benshi.

Mc Tino avug ako ahubwo iri tsinda ryiyita umweyo ryakabaye rireba imbere cyane aho kwishyira aho bataragera.

Yagize ati “Njye ntabwo niyumvisha uburyo umuntu yakwiyita umweyo, Ese igishyashya bazanye ni iki? Imbyino babyina nibo bazihimbye cyangwa babireba kuri Usher, Chris Brown n’abandi?!  Iyo baba babyina nk’amaraba cyangwa bashayaya, aho nakabyumvise.

MC Tino avug ako ngo ‘utazi ubwenge ashima ubwe’ ku banyamuzika ngo yumva ibyiza ari ugutekereza ikintu cyatuma bakora bagatera imbere bakagera aho bashaka kugera aho kwigereranya no kwibwira ko usumbye abandi uj eusanga.

Ati “Hari ubwo ejo wasanga wa mweyo wavunitse, ibyiza ni ukureba ibyo ukora ukabinoza aho kwigereranya n’abandi.”

Tino aba mu itsinda rya TBB, riherutse gusohora indirimbo bise “Yampayinka“, avuga ko itsinda rya Active ryaje risanga andi matsinda arimo TBB, Dream Boys, Urban Boys, TNP n’ayandi ridakwiye kumva ko ubu riyaruta cyangwa rije kuyakubura.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubundi se abantu bihita umweyo gute? Ese niki bari bakora kugirango biyemere.

    • NI UBUJIJI BUKABIJE!!! UMWEYO? WHAT DO THEY SING BY THE WAY? PEOPLE DONT EVEN KNOW THESE POOR  MYEYO!!!!

      • Am with you Kayonga, abo bana biyemey cyane kabisa.

  • Sha Active ni mukiyemere kuko abo mwa hasanze naho bagiye.

  • Reka biryohereze.

  • Hahahah turiya twana twaje ejo duhise tubyimbya ibya s?

  • UMWEYO? Bakubura abandi? Umenya ari umunyamakuru wabashutse ariko!?

  • ntiriwe njya muri byinci ndasubiza ngo nigute biyita imyeyo kd ntamwaka bamaze muri muzika …igikorwa kimwe gishobora kukwandikira amateka ..ubuse uwarwanye ingamba nyinci akazitsindwa niwe wavuzwe ibigwi cg bizavuga uwarwanye niyo yaba ari rumwe ako akarutsinda…umwaka ni mwinci numunsi ni mwinci nta gihe kiba gito hari nuwakwandika indirimbo imwe wanditse ijana ariko ikamuha ibigwi byo kwivuga…rero ni ubburenganzira byabo niba bivuze ibigwi niba aribyiza kd babigezeho mugihe gito numva ahubwo aribwo butwali bagize ariyo mpamvu bivuga ibigwi ..kd mukinyardanda byahozeho kwivuga…..congz to them…na David yavuzwe kubera akabuye gato yarwanishije bamufashe nkigihanganye nyamara uwo yanesheje ntibyamubuzaga kuba igihanganjye kd yararwanye henci ….DUSOBANUKIRWE 

    • nakongeraho kd ko twese turiga kd twiga biimwe ikibazo nuko ubikora ..uzarebe umwana w umuhanga akanci niwe wiga umwanya muto …hakaba nundi umara igihe cyose yiga ako akarengaho ntatsinde …ikiza cyumuhanga rero nuko ibye abikora abyumva bikamworohera kuko afata vuba akanashyira mubikorwa mugihe gito..twibuke ko numuto umwe nacyo nigihe kd ushora kuguhindurira ubuzima …muburyo byinci urugero ushobora no kuwutomboramo muri roto ukaba umuherwe nyamara umuhinzi wahinze imyaka ijana akibira icyuya nyaho aragera …so niba bigana bikabahari ni abanyamahirwe burya nukopera agatsinda aba ari umuhanga ..ACTIVE COURAGE IKINGENZI NIBYO MWAGIZEHO KD MURICYO GIHE GITO CYANYU KUKO MWAGIKORESHEJE NEZA

    • Kk uvuze neza cyane, ariko nanone Active ni bagomba kwishira ejuru kubera wenda bagiye muri pggss. Kuko bizatuma birarira cyane.

  • Tino, ibyo uvuze nibyo. Njye nta n’indirimbo yabo n’imwe nzi. Baribeshye cyane. Ubundi se ziriya Nyanya ni nde wazishyize muri PGGSS4 ? nibyo biri gutuma bishyira hejuru

  • hahhahaa chriss brown na usher se bo barabihimbye ntivutse basanga abandi babyina?amaraba se cg gushayaya byo bari kuba babihimbye cg nabyo harabandi babibihimbye byose ni ukwigiraho …nuwakoze imodoka ntiyasize azikoze zose benci bagendeye kubitekerezo bye bahanga ubwoko bwinci ushobora kwigira kumuntu kd ukabikora neza muburyo bwawe….namwarimu ukwigisha ejo uramwigisha kd base niwe uyikuraho….bakomeze bakore ntibacibwe intege namagambo

Comments are closed.

en_USEnglish