“Intsinzi iri hagati y’abahanzi batatu, gusa sinzi uwo ariwe”- Oda Paccy
Oda Paccy ukora injyana ya HipHop, aratangaza ko mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, itsinzi iri hagati ya batatu gusa. Gusa atakwemeza neza ngo ni uwuhe muri aba.
Paccy ni umwe mu bahanzi bari baje ku rutonde rwa 15 bagombaga kuvamo 10 bitabiriye iri rushanwa, nyuma y’aho Knowless yari amaze gusezera muri iri rushanwa byavuzwe na benshi ko ariwe wari ukwiye kumusimbura, ariko Young Grace bitangazwa ko yamurushije amajwi n’amanota.
Nyuma y’igitaramo cya mbere cya Live cyabereye i Kigali, Oda Paccy yatangaje abahanzi abona hazavamo umwe wegukana iri rushanwa.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Paccy yagize ati “Abahanzi bose bari mu irushanwa mbona bashoboye, ariko hari abahanzi nabonye ko hatagomba kuburamo umwe wegukana iri rushanwa uko nabibonye.
Mvugishije ukuri kugeza ubu harimo umuhanzi Jay Polly, Dream Boys na Jules Sentore. Nkurikije igitaramo cya mbere cya Live ni aba mbona bagikwiye”.
Paccy akomeza avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kwitabira iri rushanwa, ibikorwa bye bya muzika bitigeze bihagarara.
Ubu ngo ari kurushaho gukora cyane niba iri rushanwa rizaba umwaka utaha nawe akarigaragaramo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Najye shyigikiye ibyo Paccy avuze, Bose barashoboye. Ariko rwose ibyabaye muri kiriya gitaramo cya 1 cya live i Kigali. Byerekanye ko Dream Boys, Jay Polly na Sentore Jules bakoze cyane. Ariko n’abandi bikosore amahirwe aracyahari kuri buri muntu wageze muri iri rushanwa.
Umuseke, mwatugezaho gahunda y’ibitaramo natwe tukazihera imitunu nduzi ko amaso agira abatari ngewe?Cyangwa mundangire aho nareba iyo gahunda. Murakoze
Comments are closed.