“Ntacyo nicuza ntakoze, byose nabikoze uko nabiteguye”- Senderi
Senderi International Hit mu irushanwa rya PGGSS ya kane yaba ariwe muhanzi uri kuvugwa cyane kurusha abandi kubera udushya yagaragaje, mu gitaramo cya mbere cya Live Music nta dushya yazanyemo cyane dusiga abantu bashyenga, ariko avuga ko ibyo yagaragaje kuri uriya munsi ari ibyo yari yateguye kandi yumva yabikoze byose uko ashoboye.
I Kigali yari yavuze ko azaza yambaye imyenda y’aba ‘stars’ ibi ngo ni nako byagenze kuko yari yambaye nk’abastar kuwa gatandatu ushize mu gitaramo cya mbere cya Live kuri stade Amahoro.
Muri iki gitaramo avuga ko yakoze ibishoboka kandi buri wese yaba yarabonye ko Senderi nawe ashoboye muzika ya Live, kuko ngo yanabyerekanye ubwo hatorwaga abahanzi 10 muri 15 bari batowe mbere mu guhatanira iri rushanwa.
Tumubaza kuri iki gitaramo cyo kuwa gatandatu Senderi yagize ati ” Nta kintu na kimwe numva ntakoze nagombaga gukora, uko nari nateguye stage yanjye niko nanayikoze, ahubwo ubu banyitege i Muhanga ejo bundi, nzashimisha benshi.”
I Kigali yaririmbye Live indirimbo ze “Jalousie” na “Nsomyaho”, i Muhanga ngo azaririmba Live indirimbo ze “Twaribohoye” na “Icyomoro”.
“Twaribohoye” ngo azayiririmba cyane ko hazaba habura iminsi micye ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo Kwibohora. Ngo niwo munsi mwiza kuri we wo kubyishimira n’abafana be i Muhanga.
Sender international Hit kuri we ngo abona nta gihindutse iri rushanwa akwiye kuryegukana kuko akomeje kugaragaza ko arusha abandi mu bigenderwaho.
Photos/Plasir Muzogeye/UM– USEKE
Joel Rutagada
ububiko.umusekehost.com