Peace adakabije inzozi afite muri muzika, ngo yaba umucuruzi
Jolis Peace umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu njyana ya R&B, akaba n’umwe mu bitabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame 6’, ngo aramutse atageze ku ntego afite muri muzika ikindi yakora ni ubucuruzi.
Ibi abitangaje nyuma y’aho yinjiriye muri muzika mu mwaka wa 2009 mu kwezi k’Ukuboza, akaza kumenyekana cyane mu ndirimbo yahereyeho yise ‘Nakoze iki?’. Iyi ndirimbo yaje gutuma Peace akundwa n’abantu benshi. Nyuma gato aza gukora indi yise ‘Mpamagara’ nayo yasakuje cyane abantu batangira kwibaza uwo muhanzi uwo ariwe.
Yakomeje kugenda akora izindi ndirimbo zigakundwa, ariko ntahite amenyekana cyane ku rwego yakabaye ariho. Ibi rero byaje gutuma yerekeza mu nzu itunganya muzika izwi ku izina rya ‘Future Records’ ikorerwamo na David Pro.
Yaje gukomeza gukora indirimbo zirimo, Musimbure, uziyigihe, Mpobera n’iindi nyinshi. Aza no gukorana na Alpha Rwirangira indirimbo yakunzwe cyane bise ‘Beautiful’.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Peace yatangaje ko mu gihe muzika yaramuka ayiretse yahita yibera umucuruzi.
Yagize ati “Muzika nyikora nk’impano indimo, kandi nizera ntashidikanya ko hari igihe inzozi zanjye nzazikabya bigatungura benshi.
Mu gihe ariko naba ndetse muzika njye nacuruza kuko n’ubundi biri mu masomo niga”.
Peace yavutse ku itariki ya 1 Ugushyingo 1990, akaba ari umunyeshuri muri KIE mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Business Stadies.
Umva imwe mu ndirimbo ‘Mpamagara’ Peace yakoze igakundwa cyane.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=cHUY2AEwfAQ” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com