Digiqole ad

Onzestar Ltd igiye gutanga ibihembo ku bahanzi bakora injyana ya Reggae

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bahanzi bakora injyana ya Reggae. Reggae music awards n’igitaramo cyateguwe na Onzestar Ltd igiye guhemba abahanzi bakora iyo njyana.

Abahanzi bakora injyana ya Raggea bagiye guhabwa ibihembo
Abahanzi bakora injyana ya Raggea bagiye guhabwa ibihembo

Rugambage Zikkilla umuyobozi wa Onzestar Ltd yatangaje ko icyo gikorwa cyo guhemba abahanzi bakora injyana ya Reggae, ari kimwe mu bintu babanje kwigaho kuko iyo njyana isa naho idafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Mu kiganiro na Umuseke, Rugambage yatangaje ko imwe mu mpamvu bagiye guhemba bao bahanzi, ari ukurushaho gukundi abanyarwanda injyana ya Raggae ndetse n’urubyiruko muri rusange.

Yagize ati “Urebye ahanini mu Rwanda, abantu ntabwo biyumvamo cyane injyana ya Raggae, kuko usanga abenshi banayibuka cyane iyo ari umunsi wo kwibuka Lucky Dube cyangwa se Bob Marley.

Bityo akaba ari mpamvu twahisemo kuba twategura ibihembo ku bahanzi bakora iyo njyana ndetse tunashishikariza n’abahanzi kuba bajya banakora indirimbo zabo muri iyo njyana kuko usanga ifite amateka ku isi yose”.

Biteganyijwe ko ntagihindutse ibihembo bizatangwa ku itariki ya 18 Ukwakira 2014 muri Mulindi Japan One Love Project. Abahanzi bakazashyirwa mu byiciro bibiri ari byo reggae musicians na voluntiers in reggae, ni ukuvuga abahanzi bakora izindi style ariko bakanyuzamo bakanakora reggae.

Dore uko ibihembo bizatangwa,I. Reggae musicians: 1. Best male solo artist

2. Best female solo artist

3. Best band

4. Best young artist

5. Best album

6. Outstanding contribution to music award

7. Critic’s choice

8. Best producer

9. Best video

II. Voluntiers in reggae, hazatangwa ibihembo kuri aba bahanzi. 1. Best Video 2. Best audio 3. Best message

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish