Kuki Hope wegukanye TPF 6 aba mu Rwanda aho kuba i Burundi?
Irakoze Hope umuhanzi wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro ya gatandatu ahagarariye igihugu cy’u Burundi, ni umusore w’Umurundi, avuga ko aba mu Rwanda kubera gushakisha amaramuko.
Uyu musore avuga ko aba mu Rwanda kubera amafaranga ahabona mu bitaramo ndetse n’uburyo imyidagaduro imaze gutera imbere cyane kurusha iwabo i Burundi.
Uyu muhanzi wegukanye miliyoni zigera kuri 5 z’amashiringi ya Kenya. Yagiye muri Tusker Project Fame mu 2013 ahagarariye igihugu cy’u Burundi nubwo yari aturutse mu Rwanda.
Yaje kuba mu Rwanda mu mwaka wa 2006, amenyekana cyane ubwo yari amaze kwegukana Tusker Project Fame Session 6.
Hope yatangarije radio IsangoStar ko adatuye mu Rwanda kubera indi mpamvu, ahatuye kubera amafaranga ahabona atabona i Burundi aramutse agiye guturayo.
Yagize ati “Impamvu ntuye mu Rwanda, ni uburyo mbona amafaranga mu bitaramo ngirira mu ma hotels atandukanye ncurangamo. Ikindi ni uko mbona imyidagaduro yo mu Rwanda imaze kuzamuka, ejo n’ejo bundi ushobora gusanga u Rwanda rubaye nka Nigeria”.
Abaijwe niba ari amafaranga gusa akurikiye mu Rwanda nta rukundo afitiye igihugu, yasubije ko akunda u Rwanda nk’igihugu yakuriyemo ari naho atuye kurusha aho yavukiye.
Hope avuga ko amasezerano afitanye n’inzu itunganya muzika ikorera muri Afurika y’Epfo yitwa “Sony”, nta kintu na kimwe yamumariye kugeza ubu. Kuko ngo aheruka akora indirimbo ariko ntazi aho ziri ndetse nta n’imwe yari yumva icurangwa kuri radio n’imwe.
Avuga ko bishobotse ashobora gushaka uko ayo masezerano aseswa.
Iyi nzu yagiye ikunda gufata nabi abahanzi bagiye begukana Tusker Project Fame, kuko na Alpha Rwirangira waryegukanye mu 2009 bivugwa ko nta kintu yamufashije kigaragara.
Hope wujuje imyaka 25 avuga ko afite umukunzi w’umunyarwandakazi, ariko ngo ntabwo azi igihe bashobora kuzarushingana.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW