Digiqole ad

Kuki indirimbo zikundwa bigatinda izindi zikibagirana vuba?

Indirimbo abahanzi basohora ni nyinshi cyane, zimwe zirakundwa hashira igihe gito zikibagirana, izindi zigakundwa cyane bigatinda, izindi nyinshi zo ntizinamenyekane rwose. Nyamara abazisohora intego yabo iba ari uko zikundwa, zigacuruzwa zikabatunga. Kuki zimwe zimwe zibagirana vuba izindi ntizinamenyekane? Producer David wo muri Future Records afite igisubizo.

Producer David ukorera muri Future Records
Producer David ukorera muri Future Records

Mu Rwanda ntabwo indirimbo zimwe na zimwe zipfa kwibagirana, uhereye ku za cyera ndetse na zimwe ab’ubu bita ngo zakoze ‘hit’. Izindi nyinshi zibagirana abafana benshi batanazimenye.

Producer David avuga ko abahanzi muri iki gihe bamwe bataramenya ko muzika ari business ishobora gutunga uyikora, akaba ariyo mpamvu y’uko bamwe bata umwanya bagakora indirimbo ntizikundwe.

David avuga ko kugirango indirimbo ikundwe nk’umuhanzi hari ibyo asabwa, icya mbere ngo ni ukuyandika neza, kuyitunganya muri studio aho yumva inama z’abatunganya muzika, hakaba no kuyikurikirana (kuyimenyekanisha) ubwo iba igeze hanze.

Producer David avuga ko kudakurikiza ibi ku bahanzi benshi we abibona nko kuba bamwe muri bo baba batazi ikibazanye bigatuma ibihangano byabo bizima nk’amashara agurumanye. Kuko ngo bamwe mu bahanzi bajya muri Studio ngo bamenyekane bitwe aba ‘star’.

David ati “muzika mu Rwanda imaze kugera aho ishobora gutunga umuhanzi, bitandukanye na cyera. Impamvu ituma abahanzi benshi bakora indirimbo zikibagirana vuba ni imyandikire yazo no kutazikurikirana

Uyu musore utunganya muzika avuga ko iyo indirimbo yanditse neza igacurangwa neza nta kabuza ikundwa cyane kandi igatinda ku rutonde rw’izikunzwe, ndetse na nyuma y’igihe kinini uyumvise ikongera ikamushimisha akumva ko yari indirimbo nziza cyane.

Abajijwe impamvu we nka Producer ashobora gukora indirimbo kandi abona ko itanditse neza ndetse ishobora no kudakundwa yasubije ati:

Hari umuhanzi uza,nkatwe dukora muzika ukamugira inama akakumva, ariko hari n’abandi baza wamubwira ibyo wumva yakosora ntabyemere natwe tukamukorera ibyo ashaka.”

Indirimbo nyinshi z’abahanzi mu Rwanda muri iki gihe abakurikirana muzika bavuga ko zimwe na zimwe ziza zigakundwa cyane ariko nyuma y’igihe gito cyane zigahita zibagirana ahanini ngo biterwa n’uko inyinshi nta butumwa bufatika ziba zitanga.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish