Digiqole ad

Massamba yasubiyemo ‘Nyeganyega’ na Supel Level

Massamba Intore yasubiranyemo indirimbo ye yise ‘Nyeganyega’ n’abahanzi bo mu nzu itunganya muzika izwi ku izina rya Super Level. Mu minsi ishize Massamba yari yatangaje ko umuhanzi ushaka gukorana nawe babiganira nta kibazo.

Abahanzi bo muri Super Level na Massamba basubiranye indirimbo Nyaganyega
Abahanzi bo muri Super Level na Massamba basubiranyemo indirimbo Nyaganyega

Ubu bufatanye ngo ni indi ntambwe nshya yo gukorana hagati y’abahanzi bo hambere n’abahanzi bo muri iki gihe.

Makanyaga Abdoul wo mu bahanzi bakanyujijeho aherutse gusubiranamo indirimbo ze ebyiri; “Nshatse inshuti” na “Rubanda” n’abahanzi bakorera muri Kina Music. Indirimbo zongeye zigakundwa cyane.

Nyeganyega” isubiyemo irimo UrbaN Boys, Mico The Best, Bruce Melodie na Fireman ndetse na nyirayo Intore Massamba.

Massamba mu minsi yashize yabwiye Umuseke ko umuhanzi wese waza amwifuzaho gukorana nawe nta kibazo bakorana uko abyifuza.

Icyo gihe yagize ati  “Nibyiza ko aho muzika igeze abahanzi twese dukwiye gufatanya mu bikorwa ibyo aribyo byose.

Kuba nasubiranamo n’umuhanzi ukiri muto indirimbo yanjye nta kibazo kirimo. Ikibazo cyavuka mu gihe ayisubiyemo atabimbwiye cyangwa se akayisubiramo nabi”.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish