Digiqole ad

Danny Nanone yasinye umwaka muri Incredible Records

Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, yamaze kugirana amasezerano y’umwaka n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard.

Danny Nanone umuraperi uvugwaho ubuhanga mu mirapire ye
Danny Nanone umuraperi uvugwaho ubuhanga mu mirapire ye

Ayo masezerano y’umwaka Danny yamaze kugirana n’iyo nzu itunganya muzika, ngo hakubiyemo ko agomba gukorerwa indirimbo z’amajwi ‘Audio’ n’amashusho ‘Video’ ndetse no gukora ibitaramo mu gihe yaba hari ibyo ategura.

Ni nyuma y’aho uyu muraperi akoranye indirimbo n’itsinda rya ‘Active’ yitwa “Udukoryo twinshi” iryo tsinda Active ryo ryari risanzwe rikorera ibihangano bya ryo muri Incredible Records.

Danny Nanone avuga ko ikintu kimushimisha ari uburyo abona abantu basigaye bakunda injyana ya HipHop, bitandukanye cyane na mbere aho umuntu yumvaga ko umuhanzi ukora HipHop ari ikirara cyangwa nta butumwa ashobora gutanga ngo bugere ku bantu.

Danny Nanone ni umuhanzi wamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo “Akamunani” n’umuhanzi King James.

Yavutse ku itariki ya 28 Kanama 1990, atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Amaze kwitabira irushwan rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri ebyiri nubwo atagenda agira amahirwe yo kuryegukana.

Indirimbo yise ‘Narya dance’ ni imwe mu ndirimbo zatumye uyu muraperi akundwa cyane.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Vb6-tuiaP9U” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish