‘Sozinho’ indirimbo nshya ya Ronaldinho Gaúcho

Ronaldinho Gaúcho ni icyamamare muri ruhago, akaba umunya-Brazil. Yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise {Sozinho} nyuma y’iyo yakoze muri 2016 yise ‘Eu sou do mundo’. Muri 2014 nibwo yatangiye ibijyanye n’umuziki ahera ku ndirimbo yise { Vai Na Fe} ayikoranye n’umuraperi wo muri Brazil ari naho Ronaldinho akomoka. Ronaldinho ntacyo aratangaza ku bijyanye n’indirimbo […]Irambuye

Hateguwe igitaramo kizitabirwa na Navio wo muri Uganda

Daniel Lubwama Kigozi wamenyekanye nka {Navio} mu muziki, ni umwe mu baraperi bakomeye bo muri Uganda. Amakuru agera ku Umuseke ni uko afite igitaramo agiye kuza gukorera mu Rwanda. Icyo gitaramo kikazabera ahitwa kuri CHIC ku itariki ya 31 Werurwe 2017 aho kwinjira bizaba ari 10.000 frw ku muntu umwe, n’amatike 3 yo mu myanya y’icyubahiro […]Irambuye

Miss Fanique yatangije irushanwa yise ‘Rwanda Amputee Football Championship’

Isimbi Fanique igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2017, yatangije irushanwa yise ‘Rwanda Amputee Football Championship’ rizahuza abafite ubumuga bo mu ntara zose. Uyu ni umwe mu mishanga yagaragaje ko azashyira mu bikorwa mu gitaramo njyarugamba cyabaye tariki ya 19 Gashyantare 2017. Mu isinywa ry’iyo mihigo Hon Bamporiki Eduard akaba ariwe wari umushyitsi mukuru. […]Irambuye

Group Trezzor yahagaritse ‘Rukundo bambe {Cover} ya Mzee Buzizi

Mu minsi ishize nibwo hatambutse inkuru yavugaga ko itsinda rya Trezzor ridashobora guhagarika indirimbo ryasubiyemo ‘Rukundo bambe’  {Cover} ya Mzee Buzizi kubera ko nta tegeko ribiribuza. Ubu ryemeye ko isibwa ahantu hose iri. Ku wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017 nibwo habaye ibiganiro hagati y’umuryango wa Mzee Buzizi Kizito n’abagize itsinda rya Trezzor. Muri […]Irambuye

Gihana Patrick amaze gukora indirimbo zisaga 40 nta album

Gihana Patrick ni umwe mu bahanzi bazwi n’abantu benshi mu Rwanda uhereye mu 1995 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere ivuga ibigwi by’intwari Fred Gisa Rwigema. Kuva icyo gihe nta album n’imwe arashyira hanze. Avuga ko album atariyo y’ingenzi cyane yihutirwaga. Icyo yabanje kurwana nacyo byari uko umunyarwanda yibona mu isura ya mugenzi we […]Irambuye

Umuraperi si uwambarira ipantalo munsi y’ikibuno- Khalifan

Nizeyimana Odo {Khalifan } ni umuraperi muto umaze kugira umubare munini w’abafana kubera ibiririmbire ye benshi bagereranya niya 2 Pac. Asanga abantu bari bakwiye gutandukanye abaraperi n’abandi bantu badafite ikinyabupfura mu buzima busanzwe. Avuga ko umuntu wese wambarira ipantalo munsi y’ikibuno aririmbauririmba atakiswe umuraperi. Kuko umuraperi nyawe ari utanga ubutumwa bufite icyo bumariye sosiyete kandi […]Irambuye

Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’ururimi kavukire

Ku itariki 21 Gashyantare buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017. Ku nshuro ya 14 uyu munsi wizihizwa, insanganya matsiko y’uyu mwaka iragira iti “Kwiga no kunoza ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe”. Ni muri urwo rwego hateguwe […]Irambuye

Urugendo rwa Charly & Nina i Burayi hari icyo rwabunguye

Mu byumweru bitatu bamaze ku mugabane w’i Burayi bakora ibitaramo mu bihugu bitandukanye, Charly & Nina ngo byabasigiye byinshi mu bumenyi ku buhanzi bakora. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 ahagana ku i saa saba z’amanywa nibwo iryo tsinda ryagarutse i Kigali. Rigarukana na Big Farious bakoranye indirimbo bise ‘Indoro’. Uretse kuba […]Irambuye

USA: Umunyarwanda yigisha kuvuza ingoma no guhamiriza muri Leta 6

Chicago, Atlanta, Washington, Boston, Texas na ohio ni zimwe muri Leta zo muri Amerika, Intore Jacques Nyungura yigishamo imbyino za Kinyarwanda {Guhamiriza & Gushayaya} no kuvuza ingomba. Uretse kuba ariho akorera kenshi, yananyuze muri kaminuza z’aho zikomeye agenda yigisha umuco nyarwanda zirimo Duke Universty, Dayton iba mu majyaruguru  ya Caroline , Harvard , Clark college ndetse […]Irambuye

Aba DJs bo ku mihanda na bo nibahabwe EBM –

*Abahanzi nyarwanda ntibaragera ku rwego rwo gutungwa n’ibihango byabo ku bwo kudahabwa agaciro, *Senderi asanga Radio na televiziyo zikwiye kujya zishyura abahanzi nyarwanda amafaranga n’iyo yaba make. Ntihabose Ismael umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi ‘Rwanda Art Council’ avuga ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) gikwiye kujya cyaka inyemezabuguzi za EBM abacuruza ibihangano […]Irambuye

en_USEnglish