Digiqole ad

Urugendo rwa Charly & Nina i Burayi hari icyo rwabunguye

 Urugendo rwa Charly & Nina i Burayi hari icyo rwabunguye

Mu byumweru bitatu bamaze ku mugabane w’i Burayi bakora ibitaramo mu bihugu bitandukanye, Charly & Nina ngo byabasigiye byinshi mu bumenyi ku buhanzi bakora.

Charly & Nina bagarutse i Kigali bavuye i Burayi mu bitaramo bitatu bahakoreye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 ahagana ku i saa saba z’amanywa nibwo iryo tsinda ryagarutse i Kigali. Rigarukana na Big Farious bakoranye indirimbo bise ‘Indoro’.

Uretse kuba baratonzwe n’ibihe by’i Burayi {Climat} kubera ko byari inshuro ya mbere bajyayo, nta kindi kibazo bahuriyeyo nacyo. Ahubwo bishimiye uburyo bakiriwe.

Nina wagerageje kuvugana n’itangazamakuru, yavuze ko yishimira cyane uburyo abantu bo mu bihugu bagiyemo babakiriye. Byabahaye imbaraga zo kurushaho gukora cyane no kumenya gucuruza ibyo bakora.

Ku itariki ya 04 Werurwe 2017 mu Mujyi wa Bruxelles muri Birmingham Palace niho bakoreye igitaramo cya mbere. Igitaramo cya kabiri bagikora tariki ya 11 i Paris mu Bufaransa, naho icya nyuma bagikoze tariki ya 18 Werurwe 2017 i Genève mu Busuwisi.

Kuba baragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 nyuma bagasezera, ngo si uko basuzuguye abaritegura cyangwa se ababatoye. Ni ikibazo cy’ingenga bihe y’ibikorwa bafite.

Muyoboke Alexis umujyanama w’iri tsinda, yabwiye Umuseke ko ibivugwa ko banze kwitabira Guma Guma kubera kuyisuzugura atari byo.

Alexis Muyoboke umujyanama wa Charly & Nina

“Ibyo abantu bavuga byose ntaho bihuriye n’ukuri. Ubuse iyo twemera kujyamo abandi baratangiye ibikorwa by’iryo rushanwa ntitwajyaga kuba twasigaye? Hari ibindi bikorwa turimo gutegura kandi bizashimisha abanyarwanda”– Muyoboke.

Charly & Nina bamaze kumenyekanisha ko batazitabira iryo rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, basimbujwe Queen Cha urigiyemo ku nshuro ye ya mbere.

https://www.youtube.com/watch?v=8FLnYVcgDL0

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Photos@ Moise Niyonzima

5 Comments

  • ariko mbabaze mu rwanda abaririmbyi bacu ntago bazi gucuranga? kuko ntanumwe ndabona ujya kuririmba ahanu nahamwe nibura yitwaye aka guitar ?mbona abaza ibyinshi mu mizigo yabo ari ibikoresho bya musika ntimumbwire ngo aho baba bagiye barabihasanga kuko nino turabifite bihagije . kuki buri gihe imyenda ariyo ibavuna?

    • Nonese ko wivugiye ko ari abaririmbyi bacu, ubwo bacuranze, abacuranzi bacu bo bakoriki?
      bose baruzuzanya.

      • bivuze ko nta muririmbyi wo mu rwanda waririmba anacuranga instrument nimwe?

        • kuvuga ngo ” nta muririmbyi ” waba ukabije, yego nibake, ariko sumwihariko w’ u Rwanda gusa.

  • J.paul samputu degaulle mihigo chouchou dany vumbi n’abandi bose bazi gucuranga guitar na piano

Comments are closed.

en_USEnglish