Gihana Patrick amaze gukora indirimbo zisaga 40 nta album
Gihana Patrick ni umwe mu bahanzi bazwi n’abantu benshi mu Rwanda uhereye mu 1995 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere ivuga ibigwi by’intwari Fred Gisa Rwigema. Kuva icyo gihe nta album n’imwe arashyira hanze.
Avuga ko album atariyo y’ingenzi cyane yihutirwaga. Icyo yabanje kurwana nacyo byari uko umunyarwanda yibona mu isura ya mugenzi we nk’umuhanzi abigizemo uruhare.
Ntiyakoraga umuziki kubera gutekereza ku bitaramo bimwinjiriza amafaranga cyangwa se byatuma yamamara kandi kuri we bitari muri gahunda imuzanye mu muziki nubwo ubu ari ngombwa.
“Nshyira indirimbo yanjye ya mbere hanze mu 1995 sinigeze ntekereza ko ngomba gukora ibitaramo bimpa amafaranga. Nashakaga ko abanyarwanda basubirana ubumuntu bakirengagiza ibihe bari bavuyemo. Si amafaranga narebaga cyane”– Patrick Gihana
Patrick akomeza avuga ko ubu bishoboka ko yakora indirimbo zimucururiza ndetse akaba yanatekereza ku gitaramo cyo gushyira hanze album ye ya mbere yaba iriho izisaga 40.
Muri 1999 na 2000 Patrick Gihana ni umwe mu bahanzi bitabiriye ibitaramo mpuzamahanga byabereye mu gihugu cya Libiya. Icyo gihe akaba ariwe wari umuhanzi w’umunyarwanda uriyo.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Kiberinka,Sine yaje, Reba imbere, Abarusha inyonga n’izindi. Nyuma aza gukora izindi zicuranze mu buryo bugezweho zirimo {Pour toi et Moi} na {Together we’re strong}.
Ku bijyanye n’umuziki w’ubu unengwa imyandikire y’ubutumwa buba burimo, Gihana asanga abahanzi barakoze akazi gakomeye mu muziki. Ariko igihe kigeze cyo gutekereza ku kamaro ibyo bihangano bifitiye sosiyete nyarwanda.
Umuhanzi nta byuke yumva ashaka kuririmba ibyo yarose cyangwa se ibyiyumviro bye gusa. Akwiye gutekereza ku za cyumva impanuro azavanamo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Rwose Gihana namuherukaga kera 1999 kuri TVR Mu ndirimbo kiberinka..! Yari kuri hit kbsa! Ni umuhanzi mwiza.
Comments are closed.