Digiqole ad

Aba DJs bo ku mihanda na bo nibahabwe EBM – Inama Nkuru y’Abahanzi

 Aba DJs bo ku mihanda na bo nibahabwe EBM – Inama Nkuru y’Abahanzi

Ntihabose Ismael umuyobozi w’inama nkuru y’abahanzi ‘Rwanda Art Council’ avuga ko RRA ikwiye kujya yishyuza buri muntu wese ukoresha igihangano cy’umuhanzi

*Abahanzi nyarwanda ntibaragera ku rwego rwo gutungwa n’ibihango byabo ku bwo kudahabwa agaciro,
*Senderi asanga Radio na televiziyo zikwiye kujya zishyura abahanzi nyarwanda amafaranga n’iyo yaba make.

Ntihabose Ismael umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi ‘Rwanda Art Council’ avuga ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) gikwiye kujya cyaka inyemezabuguzi za EBM abacuruza ibihangano by’abahanzi barimo aba Djs, imodoka ‘Taxi’, inzu zibyinirwamo n’abandi bose babikoresha mu buryo butaziguye.

Ntihabose Ismael umuyobozi w’inama nkuru y’abahanzi ‘Rwanda Art Council’ avuga ko RRA ikwiye kujya yishyuza buri muntu wese ukoresha igihangano cy’umuhanzi

Nubwo bikiri inzira igoye ko umuhanzi yatungwa n’ibikorwa bye biri hanze, Ismael asanga kugira ngo igihe kizagere cyo kuba byamutunga byatangira gukurikizwa gahoro gahoro ku buryo biba umuco mu Banyarwanda.

Aha atanga ingero zo mu bindi bihugu aho indirimbo imwe umuhanzi yakoze neza igakundwa ishobora kumutunga igihe kirenga umwaka atarakora indi. Mu gihe mu Rwanda hari ukora indirimbo zirenga 10 zigakundwa mu gihugu hose ariko we ukaba ukimubona ku muhanda atagira n’inzu abamo cyangwa imodoka agendamo.

Avuga ko nk’uko hakorwa umukwabo mu tubari, hotels no mu maduka, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) gikwiye no kugenzura neza abantu bakoresha ibyo bihangano nta nyemezabugizi bafite.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Umuseke, Ntihabose yasobanuye byinshi mu bice by’ubuhanzi bishamikiye kuri urwo rwego ariko banyirabyo batazi ko bibafitiye akamaro.

Radio na Televiziyo zikwiye kujya zishyura ibihangano zacuranze

Mu minsi ishize byagiye bivugwaho n’abahanzi n’abanyamakuru mu buryo butandukanye, hari n’abahanzi bavugaga ko igihe cyo kuba igitangazamakuru cyakwishyura igihangano cy’umuhanzi kitaragera kubera ko urwo rwego rucyubakwa.

Ntihabose Ismael agira ati “Kubaka ni iki? Ni ugufata ikintu ukagenda ukigerekaho ikindi kugeza ubwo kigera ku rwego ugishakaho. None se nitudatangira kumenya ko igihangano cy’umuhanzi ugikoresha wese akwiye kucyishyura, uwo muco tuzawugira ryari?”

Uretse no ku buhanzi bw’indirimbo, asanga inzego zose zibishinzwe cyangwa se zifite aho zihuriye n’ubuhanzi zari zikwiye guha agaciro ababukora. Avuga ko niba umuboshyi w’Agaseke yishyurwa ibiceri bitatu by’ijana (300 Frw) kandi ukamuguzeho ari bukagurishe 40 000 Frw, icyo gihe ngo ni uguca amaboko Abanyarwanda ku nyungu za bamwe.

Igihangano cy’umuntu gikwiye kumugirira akamaro, kikakagirira ugikoresheje, ndetse bikagera no ku nyungu z’igihugu muri rusange, ni ko Ntihabose abibona.

Senderi, umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki na we afite uko abyumva

Senderi bakunda kwita International Hit, agira ati “Birakwiye ko ibitangazamakuru bikoresha ibihangano byacu biduha agaciro ku kazi tuba twakoze. Yego ntibibe umurengera, ariko n’iyo byaba 10 000Frw ku mwaka ariko hagire icyo umuntu abona.”

Uyu muhanzi asanga ibitangazamakuru byahitamo kureka gucuranga ibihangano by’abahanzi nyarwanda bigacuranga indirimbo z’ahandi, bikwiye ko harebwa ibihano byafatirwa.

Ati “Igitangazamakuru cyacuranga izo ndirimbo z’inyamahanga cyaba kizicurangira bande? Ni nde muhanzi wo hanze uhamagarwa kuririmba mu muganda? Ni nde uzanwa kuririmba indirimbo zitaka uturere? Iyo myumvire ikwiye gushira.”

Muri 2012 nibwo Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda) cyakoze igenzura ku nyungu ubuhanzi bufitiye mu bukungu bw’igihugu. Ntihabose Ismael avuga ko mu myaka itanu ishize hari umubare munini ushobora kuba umaze kwiyongera nubwo batari bashyikirizwa imibare ku ijanisha y’urwego bariho.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko ubundi mwambwira definition y’umuhanzi? Umuntu yitwa umuhanzi ryari? Umu DJ wo ku muhanda ni muntu ki? Harya buriya koko umwana utereka Computer ku rubaraza rwa Boutique, nawe twamwita DJ neza neza?
    Ahubwo se TV na Radio dufite hano, indirimbo zo hanze bacuranga zo bishyura ba nyirazo (urugero K Olomide, Diamond, Chris Brown, JLopez, JayZ,…)? Ahubwo se hari uburenganzira baba basabye ba Nyirazo?

    • Inzira indirimbo ya Michael Jackson inyuramo ngo icurangwe kuri televisiyo na radio hano niyo n’iya senderi yagombye gucamo

Comments are closed.

en_USEnglish