Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye gutangira ku nshuro ya 7, basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amwe mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo basobanuriwe ubwo batambagizwaga inyubako irimo amateka yo muri Jenoside, ni uko Jenoside itateguriwe isaha imwe n’iminota 30 dore ko indege […]Irambuye
Born to worship Rwanda n’itsinda ry’abayobozi b’abaramyi bava mu matorero atandukanye bagera kuri 17. bashyize hanze indirimbo yo kwibuka inzira karengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo n’umugore wa Minani Rwema. Iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ndetse no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuriza Jackline umugore wa nyakwigendera Minani Rwema, yabwiye […]Irambuye
Intore Tuyisenge umenyerewe cyane mu ndirimbo zivuga imihigo y’uturere, izo mu gihe cyo kwibuka n’ibindi bikorwa bya leta, ejo yifatanyije n’abo mu murenge wa Gahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha ni mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga ku rwibitso rwa Nunga hashyinguye imibiri y’inzirakarengane isaga 7564 yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 23 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Knowless asanga urubyiruko rwa none bigoye ko warucengezamo urwango kuko ruzi aho igihugu cyavuye n’aho gishaka kugera mu iterambere. Avuga ko imyumvire imwe yo guteza imbere igihugu ariyo urubyiruko rw’ubu ruhuriyeho. Ibyo ngo bituma bitakorohera uwo ariwe wese washaka kuruyobya aruganisha mu nzira […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bahanzi bagaragaza ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kubaho babinyujije mu bihangano byabo. Auddy Kelly yakoze indirimbo yise ‘Chantal’ nyirasenge wishwe muri icyo gihe. Ni nyuma yo guhura na Butera Charles umugabo wa nyirasenge akamubwira byinshi ku buzima bwe na Chantal umugore we wishwe muri […]Irambuye
Mu gitaramo yise {Inganzo ya Kayirebwa}, Cécile Kayirebwa yashimiye cyane abakobwa b’impanga Ange na Pamella basubiramo indirimbo ze ku buryo utatandukanya ijwi rye n’iryabo. Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mata 2017 muri Marriot Hotel niho habareye icyo gitaramo. Nubwo cyari igitaramo gihenze, abantu bari benshi baje kumva zimwe mu ndirimbo babyirutse bumva za Kayirebwa. […]Irambuye
Keza Fearless wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye nyuma akaza kuba umuhanzikazi, avuga ko amafoto agaragaza imiterere ye ariyo amufasha gucuruza mu muziki. Ntaho bihurira no kwitwa indaya, ikirara n’ibindi. Bitewe n’umuco w’ibihugu bimwe na bimwe, abahanzi bamwe birinda kwiha rubanda ngo ahanini batagabanya umubare w’abakunzi babo. Ku rundi ruhande ariko, hari n’aho bamwe babibonamo […]Irambuye
Ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko {Autisme} ari uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bijyanye n’ibibazo byo kwisanga mu muryango ndetse no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto. Bamwe mu bagize imiryango myinshi hari ubwo bakeka ko kuba umwana yavuka agatinda kuvuga ari ibisanzwe, ariko abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ari uburwayi buzwi ku izina rya “Autisme.” […]Irambuye
Iburengerazuba – Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa MissRwanda yerekeje mu karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cy’ishuri cya Lycee Notre damme d’Afrique de Nyundo n’ishuri rya muzika ry’aha. Aha ku ishuri yakiriwe n’abanyeshuri benshi cyane barimo n’ab’urungano rwe, bari kumwe n’umuyobozi w’iri shuri Souer Clementine Gasingizwa ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho […]Irambuye