Digiqole ad

Group Trezzor yahagaritse ‘Rukundo bambe {Cover} ya Mzee Buzizi

 Group Trezzor yahagaritse ‘Rukundo bambe {Cover} ya Mzee Buzizi

Group Trezzor yahagaritse ‘Rukundo bambe {Cover} ya Mzee Buzizi

Mu minsi ishize nibwo hatambutse inkuru yavugaga ko itsinda rya Trezzor ridashobora guhagarika indirimbo ryasubiyemo ‘Rukundo bambe’  {Cover} ya Mzee Buzizi kubera ko nta tegeko ribiribuza. Ubu ryemeye ko isibwa ahantu hose iri.

Group Trezzor yahagaritse ‘Rukundo bambe {Cover} ya Mzee Buzizi

Ku wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017 nibwo habaye ibiganiro hagati y’umuryango wa Mzee Buzizi Kizito n’abagize itsinda rya Trezzor.

Muri ibyo biganiro bakaba baremeranyije ko iyo ndirimbo iyo ndirimbo ihagarikwa yakomeza kumvikana ahantu hatandukanye bakaba bagezwa mu nkiko.

Ku ruhande rwa Trezzor bavugaga ko kuba barasubiyemo iyo ndirimbo nta kosa babibonamo. Ahubwo byari n’uburyo bwo kongera kuyibutsa abakera bayikundaga no kuyikundisha urubyiruko rw’ubu.

Ko nta yindi nyungu bayibonagamo. Ndetse ko ku isi yose indirimbo zasubiwemo ariko zanditseho {Cover} biba bigaragaza ko iyo ndirimbo itari iy’uwo wayiririmbye ahubwo yayisubiyemo.

“Guhagarika iyi ndirimbo si uko tubona ko hari icyo byadukoraho mu bijyanye n’amategeko. Ni uko uwo mwanya twata twawukoreshamo ikindi kintu kidufitiye inyungu” -Yve {Trezzor}

Amina umwe mu bana ba Mzee Buzizi, yavuze ko babifata nk’agasuzuguro kuba Trezzor yarasubiyemo indirimbo ya Se nta biganiro bibanje kuba hagati yabo.

Avuga ko umuhungu wa Mzee Buzizi Kizame Seleman ariwe wemerewe kuba yakoresha ibihangano bya Se nk’umwe mu basigiwe ububasha mu muryango.

Ikindi yavuze,  ni  uko uburyo iyo ndirimbo yasubiwemo butari bunejeje kurusha uko iya Mzee Buzizi y’umwimerere yari imeze. Ibyo nabyo bikaba byari impamvu yo guhagarikwa kw’iyo ndirimbo.

https://www.youtube.com/watch?v=tbQS-CMRxRY

https://www.youtube.com/watch?v=GfHwm-aU5wM

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish