USA: Umunyarwanda yigisha kuvuza ingoma no guhamiriza muri Leta 6
Chicago, Atlanta, Washington, Boston, Texas na ohio ni zimwe muri Leta zo muri Amerika, Intore Jacques Nyungura yigishamo imbyino za Kinyarwanda {Guhamiriza & Gushayaya} no kuvuza ingomba.
Uretse kuba ariho akorera kenshi, yananyuze muri kaminuza z’aho zikomeye agenda yigisha umuco nyarwanda zirimo Duke Universty, Dayton iba mu majyaruguru ya Caroline , Harvard , Clark college ndetse na Hamilton n’izindi.
Jacques Nyungura avuga ko ako kazi akora atari amaburakindi. Ahubwo byari uko wasangaga mu bice bitandukanye bya Amerika uwari uzi u Rwanda yavugaga ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta kindi aruziho.
Bitandukanye cyane n’ubu aho usanga benshi mu banyeshuri yigisha kubyina USA bafata ingendo bakaza mu Rwanda kwihera ijisho ku byo bahabwirwa.
Nubwo ataba mu Rwanda, avuga ko bidakwiye ko abahanzi b’ubu bakumva ko injyana z’inyamahanga bazirutisha iz’Umuco mu buryo bwo gushaka kwamamara.
Ahubwo ko bakwiye guharanira ko n’ibyo bihugu bigana injyana zabyo byakwifuza kumenya ibyiza by’imbyino nyarwanda n’umuco muri rusange.
“Aho isi igeze ubu si ukwigana ibyo ubona abandi barimo gukora. Ni uguhagarara kuwo uriwe ubundi ugaharanira kuba intanga rugero ku bakubona. Umuco wacu nta muntu ku isi utakwifuza kuwumenya. Mureke kuwangiza ahubwo muwusigasire”– Jacques Nyungura
Mbere yuko Jacques Nyungura ajya muri Amerika, avuga ko yabanje kwigisha izo mbyino mu Burundi, Uganda, Africa y’Epfo n’ahandi. Ubu akaba anateganya gushinga ishuri rye aho kujya muri izo leta kuhigishiriza.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
40 Comments
Uyu mugabo mudushyirire ho ifoto ye imugaragaza atari kubyina niba muyifite.
rwose mutabare nkuko abivuga kuko ni byiza cyane kwihesha agaciro nubwo injyana itagira umupaka, abahanzi bacu ntabwo bazi agaciro k’ibyacu ndetse abanyamahanga si ubwambere bagaragaje inyota yo kwiga bijyanye n’injyana nyarwanda
Uyu Jack ndamuzi aherutse kuza muri Canada igihe habaga igitaramo nyuma gato ya Valentine day hari n’abndi bazikubyina tumenyereye
Runyurangabo reka nze nyigushakire
ni benshi cyane bajya biga culture yacu ahangaha.
ikibabaje nuko tubona indirimbo nyarwanda ku youtube tukabura aho tuzigurira hano.
Uyu murishyo mbona kuri aka ka video ni umurisho w’Iburundi.
Azigishe n’umurishyo wo mu Rwanda.
Je ndi umurundi Jacques aza kutwigisha nigaga kuriyo university,ahejeje kutwigisha ingoma z’inyagwanda twamusavye atwigishe ingoma z’iburundi dusanga nazo arazizi.
Thank you Jacques may God bless you
Jacques turakwishimiye, komeza uteze imbere umucyo nyarwanda usakare ku isi hose.
Blessings be up on you Jack.
twerekane aho ushoboye great great turashaka n’indirimbo nyinshi hano ntazo.
duheruka iza Masamba hashize igihe.
Jacques, uzagaruka ryari Afriques du Sud tuguheruka utwigisha muri 2003.
Please uzagaruke twarabyibagiwe.
Thank you so much for teaching us
Jack, yanyigishije umuhamirizo witwa Ikotaniro na Ruhame.
Bwana Yesu akubariki sana!
Keep it up bro.
Uyu ni Jacques Nyungura wa BUJA cibitoke ku 13av. Numéro 111.
Uracavyina ga Jacques wa depuis!!!
Nivyiza kuba warakomeje umuco????????Wavyinaga neza kuva twiga muri primaire
Courrage!
Jacques nkumbuye uririmba accapela uhogoza bitarabaho..
Dukeneye indirimbo zawe iryo jwiii…
Jacques nkumbuye uririmba accapela uhogoza bitarabaho…
Please dukeneye indirimbo zawe iryo jwiii…
Courage!!!!!
Mukozi w’Imana Jacques warakoze kutwigisha muri Uganda ubu itorero ry’Imana ryarakomeye tubyinira Imana.
Imirimo myina ukora Imana uzajye iguha imigisha.
Jack ibyo watwigishije twarabiretse twarashaje kuva 2004-2005 hashize igihe kinini uzagaruke Kampala wongere udufashe.
Waduha private link yawe?
[email protected]
Thank you Mr. Jacques gukomeza umuco wacu,kuwigisha abandi no kugaragaza ubwiza bw’igihugu cyacu????????
Umuhanzi umaze kuzenguruka isi kurusha abandi bahanzi bose bo mu Rwanda Intore Jacques Nyungura!!!!
Komerezaho Intore yacu komeza usigasire umuco Nyarwanda….
Mutumishi wa Mungu Jacques kazana Kaka !!! Icyo ngukundira nuko uciye bugufi.
Good Job Jacques Nyungura!!!!
We are waiting for you in Australia.
Chicago ntabwo ari leta ni umugi munini(ntanubwo ari capital) wo muri leta ya Illinois.Yesu Kristo..niko,ninde ubandikira?
Uwera we buriya bibeshye kandi kwibeshya bibaho uretse ko abantu benshi bari bazi ko Chicago ari state nuko bamwe bagiriwe ubuntu bagera muri America baboneraho kumenya ko ari Illinois.
@Lydia wapi barabyigisha muri high school.lol gusa kwibeshya bibaho mugani ariko umunyamakuru yakagombye kuba azi utuntu nkutwo
Kwibeshaya bibaho kandi wihangane Chicago ntikubere ikibazo kuba umuntu avuze ko Remera ari capital y’u rwanda ntanubwo ari umugi wa kigali. Shimishwa nuko uyu muhanzi ari kwerekana ibyiza byacu by’u Rwanda kandi wowe utabishoboye.
uzige gutera imbere muri wowe aho kunenga ibyagezwe. Jack, we are proud of you as Rwandese
Uyu mutype izi ngoma ntabwo ari inyarwanda ahubwo ari kwigisha umuco w’abarundi.
Nyamuneka ni mutabare umuco uraducitse
Ndikumana
March 22, 2017
Je ndi umurundi Jacques aza kutwigisha nigaga kuriyo university,ahejeje kutwigisha ingoma z’inyagwanda twamusavye atwigishe ingoma z’iburundi dusanga nazo arazizi.
Thank you Jacques may God bless
Uwitwa Ndikumana yabisobanuye!!!!
Sibo Maxi,kanda kuriyo link. umurebe Intore Jacques avuza ingoma Nyarwanda
https://www.youtube.com/watch?v=XIbfujwAKeU
Thank you Paul for the video,
Byananiye guhagarika kuyireba ndakomeza nyireba buri kanya.
Good Job Jacques Nyungura uvuza neza ingoma!
Sibo Max, Intore Jacques numwe mubahanzi babanyarwanda bagejeje umuco wacu Nyarwanda ahantu hakomeye no kuwumenyekanisha.
Ibyizo ngoma umunyeshuri wo kuriyo university w’umurundi yatubwiye ko arangije
kubigisha ingoma zinyarwanda bamusabye kubigisha n’ingoma zabarundi kuko bari bafite abanyeshuri ba barundi! basanga ari umu vrai artiste nazo azi kuzivuza…
Jacques Imana ikomeze yagure impano yawe
Seebo!
ndakwibuka cyane mutaramana na Samputu Jean Paul uca imigara myinshi Kampala…mu ndirimbo yitwa Nyaruguru. ndanezerewe kumenya amakuru yanyu. Uzaze kampala mudutaramire turabakumda cyane abantu nkamwe ntitubabona pe nushaka uzabaze n’abandi
Agaba, cyagihe cya Jacques na Samputu,Kampala yari iryoshye biriya bihe icyabisubiza inyuma…
Jacques dukumbuye imigara yawe muzagaruke Kampala kudutaramira
Ahubwo Jacques n’umuhanga kumenya n’umuco wahandi kandi bamutunguye akanawurusha banyirawo!
Ibyo nibyo bita ubu Artist!
Well done Jacques.
Sibo maxi uvuze ngo nibatabare umuco wanyuu?
Nta muco ufite ahubwo nta byiza ubona ngo ubyakire.
ese ingoma z’indundi zigutwaye iki?
Jacques Nyungura teza, sigasira ibyiwacu isi yose yarabyemeye kuko ‘injyana yacu irihariye na Samputu Jean Paul iyo njyana yamuhesheje Cora award South Africa akaba akiri kw’isongo mwe mukirondogora. Turabishimiye mukomeze muduheshe ishema bahanzi bacu IMANA ibahe imigisha mu buhanzi bwanyu
Mamy , Muri Kora Award Jacques yararikumwe na Samputu South Africa Kofi Olomide ahaha Award Nyaruguru na Ange noir bitsinda. Amashusho ya nyaruguru ni Jacques wayakoze aca imigara myinshi.
Jacques yaje mbere kugira ngo adutoze
Thank you Jacques you the best!!!!
May God bless you…..
kandi wibuke ko n’izindi awards Samputu yaziboneye muri USA.
ibi byo byarakunaniye kubinenga.
ibi byose ni injyana nyaRwanda.
mukomeze muduheshe ishema mwe mwafashe iya mbere ureke uwo maxy ngo ni sibo.
Bravo les Gars
bravo Jack! Urumugabo rwose. Kubona warakomeje iyo nzira werekana our culture ni iby’aciro cyane. iyaba byashoboka ngo tugutere inkunga ndetse n’abandi babizi nkawe mube benshi maze umuco n’imbyino nyarwanda bisakare nkuko amahanga yamamaza ibyabo ino.
Turabashyigikiye cyane mujye mutumenyesh amakuru yanyu y’aho mubigejeje coooooongs Jack i like U much
Ahubwo abanyamakuru bavuze leta 6 zo muri America kandi Jacques amaze kuzenguruka leta zirenga 42 zo muri America y’igisha umuco Nyarwanda muma college no mum’ashuri abanza nayisumbuye.
On the evening of April 30, 2011, hundreds of people who had come to see the annual African Music Ensemble Spring Concert at Macalester College in Saint Paul, Minnesota, were introduced to yet another aspect of African culture with the guest performance of a Rwanda traditional dance group.
The theme of the night was to broaden the understanding and perception of what the immense African continent can offer in diversity and richness of culture.
Thank you jacques for sharing with us the Rwandan culture in Minessota, We had so much fun…. drumming was awesome with all African drums, but the Rwandan drums was the best ????????
Many thanks to Rwanda embassy for sending Jacques
Wowwww….. uyu mugabo yakoze akazi gakomeye mu muco Nyarwanda pe!!!!
Thank you Jacques for teaching us how to dance in Tennessee!!
We miss you,please Come back!!!!
We are blessed we have Jacques in Atlanta..
Comments are closed.