Patient Bizimana yateguye igitaramo kuri Pasika

Ku nshuro ya gatatu Patient Bizimana umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ yateguye igitaramo ngaruka mwaka yise ‘Easter Celebration’ Kizabera muri Radisson Blu Hotel ku Kimihurura tariki ya 16 Mata 2017. Muri icyo gitaramo hakazaba hari abandi bahanzi bazaza kumufasha barimo Apollinaire Habonimana w’i Burundi na Marion Shako wo muri Kenya . Mu mwaka wa […]Irambuye

HipHop na Afrobeat zikeneye andi maraso mashya- King James

King James ubundi yitwa Ruhumuriza James, ni umuririmbyi w’injyana ya RnB n’izindi zishamikiyeho nka Zouk na Pop. Abona uko umuziki w’u Rwanda uhagaze muri iki gihe injyana ya HipHop na Afrobeat zikeneye andi maraso mashya aza kunganira abasanzwe bazikora. Aha King James azigereranya n’injyana ya RnB ubu isa naho ifite umubare munini w’abahanzi barimo kuyikora […]Irambuye

Umunsi w’umugore uvuze kwisuzuma, si ukwirara- Oda Paccy

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] asanga kuba harashyizweho umunsi w’umugore ari inshingano bahawe batagomba gupfusha ubusa. Ari nk’igeragezwa ry’ikizamini ku munyeshuri cyangwa ku mukozi kuko iyo uritsinze uhabwa akazi keza cyangwa se ukimuka mu ishuri. Paccy avuga ko uwo munsi hatabuze ikindi kihashyirwa. Agaciro umugore yahawe bikwiye ko utaba umwanya wo kuba habaho kwishyira ahatari […]Irambuye

Ubuhanzi bushingiye ku muco ntibwacika, intwari irasaza igasiga indi

*Ubuvanganzo busigasira umuco ntibuhabwa agaciro nk’ubugezweho Ubuvanganzo ni imwe mu nkingi zifashe umuco nyarwanda. buhuriye ku bintu byinshi bibasha gutandukanya umuco nyarwanda n’iy’ahandi. Mu buvanganzo nyarwanda harimo ubuhanzi bw’indirimo, amazina y’inka, ibyivugo , inanga n’ibindi. Gusa ikigaragara cyane muri iki gihe ni ubuhanzi bw’indirimbo kuko aribwo bugenda bufata isura y’ahandi umunsi ku munsi. Ubuhanzi bw’indirimbo […]Irambuye

Mu baraperi Fireman yemera harimo Jay Polly na P Fla

Fireman yongeye gushimangira ko itsinda rya Tuff Gangz rishobora gusubirana mu minsi mike. Ibi akaba abitangaje nyuma ya Bulldogg nawe uherutse kuvuga ko afite umutwaro wo kongera guhuza iri tsinda. Aho iri tsinda ritandukaniye Bulldogg, Fireman na Green P bagashinga iryo bise ‘Stone Church’, mu ndirimbo nyinshi zabo bagiye bibasira Jay Polly. Ari nabo bamuhimbye […]Irambuye

 “Rwanda Art Council” yagize uruhare mu ihagarikwa rya Salax Awards

‘Rwanda Art Council’ ni urwego ruhuriza hamwe inzego zose zikora ibijyanye n’ubuhanzi, ubugeni, imideli, sinema n’ubwanditsi mu Rwanda. Biravugwa ko uru rwego arirwo rwagize uruhare mu ihagarikwa ry’ibihembo bya Salax Awards 2016. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byagombwaga abahanzi bari ku rutonde rw’abahataniraga ibyo bihembo, ariyo mpamvu […]Irambuye

Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko

Uwineza Josiane umwe mu bahanzikazi bamenyekanye cyane mu muziki guhera muri za 2006, amakuru agera ku Umuseke aravuga ko yamaze gusezerana mu mategeko n’umusore utaramenyekana. Mu ibanga rikomeye, Miss Jojo asezeranye n’uwo musore nyuma yaho muri 2011 atandukaniye na Munyampundu Saleh bakundanye igihe. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Miss Jojo n’umukunzi we banahisa bakomereza ku […]Irambuye

AIGP Kaweesi wishwe ni Se wabo wa Frank Joe

Rukundo Frank niyo mazina ye bwite. Kubera ubuhanzi bw’indirimbo no kuba ari umunyamideli wabigize umwuga yaje kwitwa Frank Joe. Ari mu gahinda gakomeye ko kubura Se wabo wishwe arashwe. Kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri bamurindaga bishwe barasiwe hafi y’urugo rwe. […]Irambuye

Neg_G asanga umuziki wa 2005 wari ukunzwe kurusha uw’ubu

“Uretse kuba abantu ubu baharara umuhanzi akamamara cyane bigatuma abona n’amafaranga, ntabwo barusha urukundo abafana ba 2005 tugitangira umuziki kuko bakundaga umuhanzi by’ukuri”– Neg_G The General Ngenzi Serge ni umuraperi wamenyekanye cyane ku izina rya Neg G The General mu itsinda rya UTP Soldiers ryari rigizwe na Riderman na M.I.M. Amenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Game […]Irambuye

en_USEnglish