“Inganzo yacu ntiteze gusaza”- Masamba Intore

Masamba Intore umuhanzi mu njyana Gakondo akaba n’umuyobozi wa ‘Gakondo Group’, avuga ko injyana gakondo idateze gusibangana cyangwa se ngo ibe yacika burundu. Ibi abitangaje nyuma y’aho ngo asanga urubyiruko rwinshi muri iki gihe rwinjira muri muzika mu buryo bwo gukora indirimbo ngo rumenyekane gusa aho guhanga biri gakondo. Bimwe avuga urubyiruko rwakabaye rurushaho gushaka […]Irambuye

Ese koko Label Records ni ingorabahizi ku bahanzi batifite?

Label Records ni amwe mu mazu atunganya muzika agenda agirana na bamwe mu bahanzi amasezerano y’ubufatanye bw’imikoranire ku mpande zombi. Ngo zaba ari imbogamizi ku bahanzi batifite mu Rwanda. Ibi bigenda bigarukwaho cyane na bamwe mu bahanzi bagiye bamenyekana kandi batarabanje guca muri ayo mazu. Bityo bakaba basanga n’abahanzi badafite labels babarizwamo bagahawe agaciro ndetse […]Irambuye

Producer Nicolas yagiranye amasezerano na CB Records

Mucyo Nicolas uzwi ku kazina ka Israel ni umwe mu ba Producers bamaze igihe batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, Dore ko amaze imyaka isaga umunani muri ako kazi. Ngo yaba yagiranye amasezerano angana n’umwaka na studio nshya yitwa ‘CB Records’ Creative Basic Records. Amakuru dukesha P.Nicolas ndetse na Philibert umuyobozi wa CB Records, ni uko baba […]Irambuye

“Udatembera igihugu wakiririmba ute?”- Senderi

Eric Senderi ni umuhanzi  umaze igihe kirenga imyaka 19 muri muzika, azwi ku izina rya International Hit muri muzika nyarwanda ndetse no mu njyana ya Afrobeat. Avuga ko abahanzi impamvu bataririmba ku gihugu cyane ari uko abenshi ntacyo bazi. Uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kugira udushya mu miririmbire ye kuri stage, atangaje ibi nyuma y’aho mu […]Irambuye

Itsinda CNIRBS ryo mu Budage mu gitaramo cy’ubuntu i Kigali

Abahanzi mu njyana ya Jazz bakomoka mu Budage bibumbiye mu itsinda rya CNIRBS, bazakorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2014 muri Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Iri tsinda rigizwe n’abahanzi batatu ryashingiwe mu Budage ahitwa i Hamburg. Bafite indirimbo nyinshi, bakaba baheruka gushyira hanze album bise ‘Hey Kollege’ […]Irambuye

“Imyiteguro ya ‘Explosion Concert’ igeze kure”- Alex Muyoboke

Muyoboke Alex  ni umwe mu bantu bazwi cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi gutera imbere no kubyaza umusaruro muzika bakora. Ku nshuro ye ya mbere agiye guhuriza abahanzi bose yagiye abera umujyanama “Manager” mu gitaramo kimwe yise ‘Explosion Concert’, ngo imyiteguro igeze kure. Icyo gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku itariki ya 18 Ukwakira 2014 muri […]Irambuye

Mwitenawe Augustin asanga muzika nyarwanda ntaho iragera

Mwitenawe Augustin umuhanzi wo hambere ariko n’ubu ugicuranga benshi bakanyurwa avuga ko abavuga ko muzika nyarwanda itera imbere bibeshya kuko we ngo abona kuba nta muhanzi uzwi mu njyana imwe aribyo bituma muzika idatera imbere ugereranyije na muzika yo mu bindi bihugu. Kugira injyana yihariye umuhanzi amenyerwamo cyangwa se ngo yaba acuranga akaba aribyo yitaho […]Irambuye

The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bagiye kohereza ibicuruzwa byabo

Abahanzi babarizwa mu itsinda rya PressOne Entertainment muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo The Ben, Meddy ndetse na K8 Kavuyo, bagiye kohereza ibicuruzwa by’imipira yo kwambara (T-Shirts) bakoze mu Rwanda. Ni nyuma y’igihe gisaga imyaka itanu abo bahanzi bose berekeje muri Amerika aho bakorera muzika yabo ndetse n’indi mirimo itandukanye. Kuri ubu mu minsi ishize […]Irambuye

Bigbrother Africa, Arthur na Frank Joe batangiranye amahirwe

Ku nshuro ya 9 irushanwa rya Bigbrother Africa ku nshuro ya mbere u Rwanda rufite abaruhagarariye muri iryo rushanwa, Nkusi Arthur ndetse Frank Joe babashije kwitwara neza ubwo iryo rushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro mu ijoro ryakeye ryo ku wa 5 Ukwakira 2014. Uko iri rushanwa ryatangiye, buri umwe uko yazaga yabanzaga kuririmba cyangwa se yaba […]Irambuye

en_USEnglish