Meddy yemeje ko we na The Ben bafite igitaramo i

14 Mutarama 2015 Ngabo Médard Jobert  uzwi cyane muri muzika nka Meddy na mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, bagiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi bakazakomereza mu Rwanda nk’uko Meddy yabitangarije Umuseke. Aba bahanzi bari bakunzwe cyane mu Rwanda, bamaze imyaka itandatu baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, indirimbo zabo zakomeje gukundwa ndetse […]Irambuye

Indirimbo ‘Ganyobwe’ ya King James yayemerewe

Hari hashize iminsi havugwa imvururu hagati y’umuhanzi Ruhumuriza James uzwi muri muzika cyane nka King James n’itorera ‘Abadahigwa’ bivugwa ko aribo ba nyir’indirimbo. Nyuma y’aho uyu muhanzi yerekereje mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru mu biganiro n’iri torero, yaje kwemererwa iyi ndirimbo ku mugaragaro. Byagiye bivugwaho n’abantu batandukanye bo muri iri torero ko mu […]Irambuye

Aline Gahongayire arahakana Divorce ivugwa kuri we n’umugabo we

Aline Gahongayire umuhanzikanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) arahakana amakuru y’uko yaba yamaze gutandukana n’umugabo we Gahima Gabriel bamaranye igihe cy’umwaka urenga babana nk’abashakanye. Ni nyuma y’aho hatangarijwe amakuru avuga ko uyu muryango waba wamaze gutandukana. Aline Gahongayire avuga ko ababyita gutandukana batazi ibijyanye n’amategeko. Yabwiye Umuseke ko nta bintu birebire ashobora kuvuga kuri iyi […]Irambuye

Intandaro yo gutandukana kwa Melodie na Super Level

Itahiwacu Bruce umuhanzi umaze kumenyekana mu njyana ya R&B mu Rwanda ku izina rya Bruce Melodie, nyuma y’umwaka n’amaze arindwi yari amaze mu nzu itunganya muzika izwi nka ‘Super Level’ yamaze gusesa amasezerano yari afitanye n’iyo nzu. Intandaro y’uko gutadukana ni iyihe? Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie agomba kurangiza amasezerano na Super Level mu gihe […]Irambuye

MissRwanda2015: Abazahagararira Iburengerazuba batoranyijwe i Rubavu

Saa 14:15’ z’amanywa mu Karere ka Rubavu mu Mujyi wa Rubavu nibwo abakobwa icumi batangiye igikorwa cyo gupimwa ibiro n’indeshyo n’ibindi bisabwa ngo harebwe abemerewe guhagararira Intara y’Iburengerazuba mu kiciro cya nyuma ya Miss Rwanda 2015. Abakobwa bafite ibiro hagati ya 45Kg na 60kg n’uburebure kuva kuri 1M 70 kuzamura bari mu bafite iby’ibanze mu kwitabira irushanwa. […]Irambuye

Miss Rwanda 2015: Uko igikorwa cyagenze i Musanze

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2015 mu Karere ka Musanze nibwo hatangijwe igikorwa nyamukuru cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Icyo gikowa kirimo kubera muri Virunga Hotel abakobwa bagera kuri 17 nibo babashije kwitabira amajonjora yo gutoranywamo batanu (5) bazahagararira Intara y’Amajyaruguru. Saa 13:40 z’amanywa […]Irambuye

Social Mula nta gitaramo yifuza kuzongera gukora akoresha CD

Mugwaneza Lambert umuhanzi umaze kugaragaza imbaraga n’ubuhanga mu njyana ya Afrobeat uzwi nka Social Mula muri muzika, ngo agize amahirwe ntiyazongera kubona igitaramo bamubwira kuririmbira kuri CD ibyo bita ‘Playback’. Ibi abitangaje nyuma y’aho yari umwe mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya ‘Explosion Concert’ cyari cyahurijwemo abahanzi bose bagiye banyura mu ntoki za Muyoboke Alexis nk’umujyanama […]Irambuye

“Kwanga guta umuco nibyo bibuza abakobwa kujya muri muzika”- Miss

Uwineza Josiane ni umwe mu bahanzikazi bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda, yamenyekanye muri muzika nka Miss Jojo ubwo yashyiraga hanze zimwe mu ndirimbo nka ‘Mbwira, Respect’ ndetse n’izindi. Ku ruhande rwe nk’umuhanzikazi asanga impamvu umubare w’abakobwa ari muke muri muzika ari uko benshi bitinya ndetse bagatinya n’imiryango yabo uko yabafata. Gusa nanone […]Irambuye

Emmy arasaba imbabazi abakunzi ba muzika n’abanyarwanda muri rusange

Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye cyane nka Emmy muri muzika nyarwanda, arasaba abakunzi ba muzika nyarwanda imbabazi ndetse n’abakunzi be muri rusange. Imwe mu mpamvu ituma Emmy asaba imbabazi ngo ni ukuntu yari yagiriwe ikizere n’abanyarwanda cyo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri ryari ribaye agahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe […]Irambuye

en_USEnglish