Lil G agiye gutangiza studio ye yise ‘High Level Records’

Karangwa Lionel umuhanzi wamenyakanye cyane muri muzika akiri muto azwi ku izina rya Lil G,ngo yaba agiye gushyira ahagaragara studio ye itunganya muzika izitwa ‘High Lavel Records’. Iyo studio ikaba izamutwara akayabo ka miliyoni 30.000.000frw, gusa ngo akaba atari aye yose kuko yabifashijwemo n’umuryango we. Lil G yirinze kugira imibare atangaza kuri buri ruhande ayo […]Irambuye

Umukinnyi wa Filme muri Nigeria Ramsey Nouah araza mu Rwanda

Ramsey Nouah umukinnyi wa filme ukomoka mu gihugu cya Nigeria, wagiye anegukana ibihembo by’umukinnyi uhiga abandi muri icyo gihugu ahagana mu 2010 ubwo yari agitangira kumenyekana, aragera mu Rwanda kuri uyu wa 03 Ukwakira 2014. Ni nyuma y’aho ubwo aheruka mu Rwanda mu gikorwa cyari cyamuzanye cyo kwita izina ingagi mu 2013, yasezeranyije abakunzi ba […]Irambuye

Meddy ubu nawe arashaka umukunzi

Ngabo Médard Jobert niyo mazina ye, mu muziki azwi nka Meddy, umwe mu bahanzi bazamutse baririmba injyana ya R&B igihe gito agahita akundwa bidasanzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 7 Kanama 1989 avukira i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, ubu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Avuga ko igihe cyo gushaka umukunzi abona […]Irambuye

“Nari umugabo ikwiye kwamburwa intebe no muri muzika”- Mc Tino

Kasirye Martin umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushya rugamba ‘Master of Ceremony’ mu bitaramo byinshi bitandukanye cyane cyane iby’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ngo asanga nari umugabo muri muzika ikwiye kwamburwa intebe. Imwe mu mpamvu Mc Tino yaba yatangaje aya magambo, ngo ni uburyo agenda areba abahanzi bamwe na bamwe bitabira amwe mu marushanwa […]Irambuye

Bashyingura ba nyirasenge ba Massamba, Gakondo group yahamirije

Kuri uyu wa kabiri bwo basezeraga bwa nyuma  abakecuru Mukabaryinyonza Cansilda na Umulinga Mariya, bakaba ba   nyirasenge ba Masamba Intore, bitabye Imana mu masaha 42, itsinda rya Gakondo Group ryaririmbye rirahamiriza, ibintu bitamenyerewe cyane mu mihango yo gushyignura mu Rwanda. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2014 nibwo uwo muhango wabaye, ubera ku […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish