The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bagiye kohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda
Abahanzi babarizwa mu itsinda rya PressOne Entertainment muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo The Ben, Meddy ndetse na K8 Kavuyo, bagiye kohereza ibicuruzwa by’imipira yo kwambara (T-Shirts) bakoze mu Rwanda.
Ni nyuma y’igihe gisaga imyaka itanu abo bahanzi bose berekeje muri Amerika aho bakorera muzika yabo ndetse n’indi mirimo itandukanye. Kuri ubu mu minsi ishize nibwo bashyize hanze imyenda yanditse “Ndi uw’i Kigali” ijambo ryitiriwe indirimbo yabo bahuriyemo.
Iyo mipira ikaba yarashyizwe ahagaragara ku itariki ya 20 Nzeri 2014 umunsi Rwanda Day yagombaga kuberaho i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nibwo Meddy yatangaje ko iyo mipira iri hanze.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na The Ben, yatangaje ko mu minsi ya vuba iyo mipira iza kuba yageze mu Rwanda mu buryo bwo kurushaho kwereka abakunzi babo ko babazirikana.
Yagize ati “Mu minsi mike cyane imipira yanditseho ‘Ndi uw’i Kigali’ iraba yageze mu Rwanda mu buryo bwo kwereka abakunzi bacu ko tubazirikana. Gusa haracyabura gusinya ku masezerano tugomba kugirana na Zahabu yo gutangira ubwo bucuruzi”.
Zahabu ni rimwe mu iduka ryambika bamwe mu banyamideli ndetse n’abahanzi bakomeye mu Rwanda risanzwe rikorwamo na Francis Iraguha unitirirwa iryo zina rya Zahabu.
Uretse rero iyo mipira bitiriye indirimbo yabo, abo bahanzi ngo hari indi mishinga bafite ishobora kuzakorerwa mu Rwanda nta gihindutse.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW