Producer Nicolas yagiranye amasezerano na CB Records
Mucyo Nicolas uzwi ku kazina ka Israel ni umwe mu ba Producers bamaze igihe batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, Dore ko amaze imyaka isaga umunani muri ako kazi. Ngo yaba yagiranye amasezerano angana n’umwaka na studio nshya yitwa ‘CB Records’ Creative Basic Records.
Amakuru dukesha P.Nicolas ndetse na Philibert umuyobozi wa CB Records, ni uko baba bamaze kugirana amasezerano angana n’umwaka ariko hakagira uburyo bw’imikoranire bumvikanaho.
Mu kiganiro na Umuseke, Producer Nicolas yagize byinshi asobanura kuri ayo masezerano angana n’umwaka yaba yagiranye na CB Records.
Yagize ati “Nibyo koko namaze kugirana amasezerano na studio ya CB Records, gusa muri ayo masezerano hari uburyo tugomba gukoranamo. Ntago ari ukuvuga ko nzajya nkora amasaha yose igihe cyose umuhanzi aziye ngo ambone.
Ubusanzwe mfite indi studio nkoramo ya CC Rafiki “Creative Communication studio” ikorera ku Kimihurura. Rero bivuze ko mu gihe nzajya mba ndangije akazi kanjye nsanzwe nkora aribwo nzajya njya i Nyamirambo kuri CB Records mu masaha ya ku mugoroba”.
Nyuma y’ibyo byose Producer Nicolas yatangarije Umuseke, Philibert umuyobozi wa CB Records yunze mu rye agira ati “Niko bimeze koko Nicolas ubu ni producer muri CB Records, ariko akazi ke akazajya agatangira hagati ya saa kumi n’ebyiri kugeza saa ine z’ ijoro (18H00’-22H00’)”.
Mucyo Nicolas yatangiye akazi ko gutunganya ibihangano by’abahanzi ahagana mu mwaka wa 2006. Yagiye akora mu nzu zitunganya muzika nka Amnet Records, Narrow Road Production, One way Production, Bridge Records, Solace Studio, ndetse na CC Rafiki ariyo ubu anakoramo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
karibu musaza,ahubwo iyi studio wagiyemo ikorera hehe se?
Comments are closed.