“Inganzo yacu ntiteze gusaza”- Masamba Intore
Masamba Intore umuhanzi mu njyana Gakondo akaba n’umuyobozi wa ‘Gakondo Group’, avuga ko injyana gakondo idateze gusibangana cyangwa se ngo ibe yacika burundu.
Ibi abitangaje nyuma y’aho ngo asanga urubyiruko rwinshi muri iki gihe rwinjira muri muzika mu buryo bwo gukora indirimbo ngo rumenyekane gusa aho guhanga biri gakondo.
Bimwe avuga urubyiruko rwakabaye rurushaho gushaka kumenya, ni imicurangire y’ibikoresho bimwe na bimwe bya kinyafurika. Ibyo bicurangisho wavuga Icyembe, Intanga, Umuduri,Umwirongi n’iningiri ndetse no kuvuza ingoma.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa facebook, Masamba Intore yagaragaje ko adashyigikiye umuntu wese ushobora kuba yakwihakana aho akomoka.
Yagize ati “Inganzo yacu ntiteze gusaza, ntiteze gutobangwa n’abataye umuco, ntitukamire bunguri ibyo tubona mu mahanga, tujye duhitamo ibitwubaka ndetse bikanubaka u Rwanda rwacu.
Tugomba kugira ishema ry’aho duturuka hato tutazatakaza indangagaciro zacu, identity yacu agaciro katubereye nkabanyarwanda”.
Nyuma y’ubu butumwa, Masamba Intore yatangarije Umuseke ko abahanzi barimo kubyiruka muri iki gihe, bakazamutse bakunze injyana gakondo cyane aho kwibanda ku njyana zo mu mahanga.
Biteganyijwe ko ibitaramo bya gakondo group ikorera muri Milles Colline bikomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2014 guhera saa moya z’umugoroba (19H00’).
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibyo koko abanyarwanda dukomere kumuco wacu ,dukoreshe ibikoresho gakondo duharanira icyadutezimbere.Masamba thanks.
Ariko nyine wamugani nta muntu ndabona ubu ucurangisha iningiiri birababaje gusibanganya umuco wawe ukogeza uwo hanze.
Comments are closed.