Digiqole ad

Ese koko Label Records ni ingorabahizi ku bahanzi batifite?

Label Records ni amwe mu mazu atunganya muzika agenda agirana na bamwe mu bahanzi amasezerano y’ubufatanye bw’imikoranire ku mpande zombi. Ngo zaba ari imbogamizi ku bahanzi batifite mu Rwanda.

Emmy na Clement bagize icyo bavuga ku bahanzi badafite Labels babarizwamo
Emmy na Clement bagize icyo bavuga ku bahanzi badafite Labels babarizwamo

Ibi bigenda bigarukwaho cyane na bamwe mu bahanzi bagiye bamenyekana kandi batarabanje guca muri ayo mazu. Bityo bakaba basanga n’abahanzi badafite labels babarizwamo bagahawe agaciro ndetse n’ibikorwa byabo bikamenyekanishwa kimwe.

Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye cyane muri muzika nka ‘Emmy’ ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asanga mu Rwanda kuba havuka amazu atunganya muzika ari menshi ari bimwe mu bintu byo kwishimira, ariko nanone ko hari imbogamizi ku bahanzi batabarizwa muri ayo mazu.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Emmy atangaza uburyo abona ari umuhanzi ufite label abarizwamo ari n’utayifite uko bagahawe agaciro bombi.

Yagize ati “Muzika nyarwanda uko bukeye n’uko bwira igenda itera imbere bidasubirwaho. Ariko nanone ugasanga umuhanzi ufite inzu itunganya muzika abarizwamo ariwe wumvwa cyane ku maradio kurusha wawundi udafite inzu abarizwamo.

Ibi rero bikaba bishobora kuzaba ingora bahizi ku muhanzi utifite cyangwa se udafite umujyanama ‘Manager’ kuba yagira icyo amufasha mu iterambere rye rya muzika birimo kumenyekanisha ibihangano bye.

Bityo rero nkaba mbona ayo mazu uko agenda avuka ari nako yakagiye ashaka abahanzi bagirana amasezerano y’ubufatanye. Muzika nyarwanda mbona aribwo yagira imbaraga nyinshi kuko havukamo n’abahanzi benshi bakorana imbaraga”.

Nyuma y’ikibazo Emmy abona ku bahanzi badafite labels babarizwamo, ku ruhande rwa bamwe bafite ayo mazu atunganya ibihangano by’abahanzi bafite uko babibona.

Isimwe Clement umuyobozi wa Kina Music imwe mu nzu zikomeye zitunganya muzika mu Rwanda, yagize icyo abivugaho ku ruhande rwe.

Yagize ati “Hari ikintu abakunzi ba muzika badakwiye kujya birengagiza. Muzika ni Business ‘ubucuruzi’, ntago ushobora gufata abahanzi bose bari mu Rwanda ngo ubashyize muri label imwe ngo bikunde.

Kuko mbere yo gufata umuhanzi ubanza kureba niba azatuma mucuruza ku mpande zombi mukagira icyo mubona. Kuko kugeza ubu mu Rwanda hari umubare munini w’abahanzi ariko wajya kureba ugasanga wababara ku ntoki abo wakwita abahanzi koko.

Icyo mbona gikwiye ni uko abashora mari bakwinjira muri muzika bagafata bamwe mu bahanzi bashoboye cyangwa se bakaba banashinga amazu atunganya muzika akomeye.

Bityo nibyo bizatuma abahanzi benshi bava ku rugero bariho bakaba banagaragara mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku isi”.

Kina Music iyoborwa na Clemet, ubu imaze kugira abahanzi bagera kuri bane ndetse na babiri bashobora kongerwamo mu gihe baba bashoboye kumvikana ku masezerano.

Abo bahanzi barimo, Tom Close, Dream Boys, Knowless ndetse na Christopher. Abandi bashobora kubona amasezerano n’iyo nzu ni Gisa Cy’Inganzo ndetse na Phionah.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish