Aline Gahongayire arahakana Divorce ivugwa kuri we n’umugabo we
Aline Gahongayire umuhanzikanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) arahakana amakuru y’uko yaba yamaze gutandukana n’umugabo we Gahima Gabriel bamaranye igihe cy’umwaka urenga babana nk’abashakanye.
Ni nyuma y’aho hatangarijwe amakuru avuga ko uyu muryango waba wamaze gutandukana. Aline Gahongayire avuga ko ababyita gutandukana batazi ibijyanye n’amategeko.
Yabwiye Umuseke ko nta bintu birebire ashobora kuvuga kuri iyi nkuru kuko atariwe wayitangaje. Ndetse anasobanura ko kugeza ubu nta gutandukana azi hagati ye na Gahima Gabriel.
Mu magambo arambuye ati “Ayo makuru nabyutse numva bayambaza, ariko mu by’ukuri sinzi impamvu bayambaza kandi atari njye wayatangaje mbere yo kugira ngo ajye hanze.
Mpamya ko abantu barimo kuvuga ibyo byose nakwita ibihuha batazi icyo gutandukana hagati y’umugabo n’umugore bivuga (Divorce). Byitwa gutandukanya iyo byamaze kwemezwa mu mategeko.
Ariko kugeza ubu ndi kumwe na Gahima Gabriel niba ari nawe watangaje ko tutakiri kumwe ubwo yajyaga kuba yanerekanye icyo cyemezo cy’uko twatandukanye.
Urebye ahanini biraterwa n’uko wenda (ahaari) n’ababivuga batarashaka, ntabwo bazi ibibera mu rugo rw’abantu babana kandi bakundana. Kuko ntabwo ujya kubana n’umuntu utamukunda.
Nibaza ko wenda ibiriho ari ibiba mu miryango myinshi cyane hari gihe hashobora kuba ubwumvikane buke ku kintu ariko nk’abantu basezeranye mugashaka uko mubikemura.
Nibyo numva abantu bagahaye umwanya cyane kuruta kwihutira kuvuga ko umuryango wanjye na Gahima twamaze gutandukana kandi ntaho bashingira babigaragariza”.
Gahongayire avuga ko nibiba byo koko bagatandukana nta kabuza bigomba kujya ahagaragara. Ariko mu gihe nta cyemeza ko uko gutandukana kwabaye batakabaye byitwa gutyo ubu.
Ibi ahanini byavuye ku makuru avuga ko Gahima Gabriel yaba yatangaje ko yamaze kumvikana na Aline Gahongayire ko bagomba gutandukana. Bikanavugwa ko yabitangarije mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar-Es- Salam.
Mu mezi ane ashize nibwo uyu muryango wabuze umwana wabo w’imfura bari bamaze kwibaruka mu gihe cy’umwaka ushize babana.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
65 Comments
Kumwipakuriye vuba vuba iyo courage bite ???
Ararura se bahuuuu !!!
Ari utubazo duto mudukemure mwokwiha abisi…, ko nta malayika se uzabona.
Hama hamwe tukote nimwe mutwihaye niko dukora ha ha ha I’m just joking ngo mbakebure basha
Mwiriwe, ubwo byatangazwaga mu itangazamakuru ko Aline na Gabriel bagiye kurushinga umunyeshuli wiganaga na Gabriel I Mudende yarambwiye ati : Aline agiye guhura nuruva gusenya ! Mubajijie impamvu yaransubije ati : Gabriel ni umupagani nubwo ntazi ibya Aline . Yarakomeje ati Gabriel anywa inzoga n’urumogi ! Yarakomeje ati : ibyo mvuze ntamunyeshuli n’umwe w’imudende utabizi ! Nyuma y’iminsi micye wa munyeshuli yaje kumbwira ko noneho Gabriel n’ishuli yarihagaritse . Bakobwa rero mukijijwe kandi mwabuze abagabo mujye mushishoza mbere y’uko mushakwa, ntimukabone insorensore ngo mupfe kwemera ngo ni uko abagabo babuze .
Ese Aline mbere yo gushakana na Gabriel wari uzi ko akijijwe ? wari uyobewe ko nanywa inzoga n’urumogi
wowe se ufite ukuhe kuri kwemeza ibyo uwo mugenzi wawe ko ari ukuri ikindi kunywa inzoga se nibyo ushingiyeho uvugako bitumye batana Aline amaranye numugabo we umwaka niba anywa ibyo bintu Aline yaba abizi kdi nanubu usomye inkuru urabona Aline aracyashaka umugabo we, wowe ureke ayo maranga muti yawe ya barakore yantakigende just analyze as human being
Ubwo murahaze sha ! Nibabareke nimwe muzi ibyanyu .
Birababaje gusa!!!!!! Nyuma y’umwaka n’amezi koko bagatangira kubavugaho gutana koko! Ubwo mwikuraga ibiki mushakana iyo mubireka bikagira inzira!!
Wibabeshya ntabyo bazi. Ubwo se kubaka no gusenya bihura bite? Kubaka bishobora intwali si iby’ibigwari cg abarezwe nabi
IBYABO NYINE BABITUBWIYE. ARIKO NDUMVA ALINE YITEGUUYE KUMURUSHYA MUMATEGEKO DORE KO UBWO AFITE AYO YISHINGIIKIRIJE. NAHO KUBA MUTANGIYE NO KUBIVUGA NYUMA Y’UMWKA UMWE UBWO MWARATANDUKANYE AMATEGEKO NIYO AKIBAZIRITSE. MWE KWIHOTOZA AMATEGEKO RERO NO KUNANIZANYA. ALINE ATI NTABWO TUZI IBY’ABAKUNDANYE, UFITE URUKUNDO RWINSHI DI.
Biriya se wabyita urukundo. Murafata sentiments zabamaze na bya emotions by’abantu bahaze mukabyita urukundo? Ntarwo mba ndoga uwampaye inka
niba mutaranatandukana ariko ndumva nurukundo rwanyu harimo alapala nubundi bitinze bizaza baca umugani ngo igihuru kizabyara igihunyira ukibona kare
You are right
Ihangane bazina icyo akuziza ngo nuko utanyara ? Ahubwo niwe utazi kunyaza nta mwanya afite wo kugutegura ngo nawe uryoherwe
nta gitangaje kirimo igarama ni 25000 frws kandi kubona divorce byarorohejwe cyane, nubura impamvu uzitabaze aba doctrinaires.
Mazina Aline we uransekeje uranyishe. Nizere ko nta bana baza kuri ino website
Ha ha ha sha murasebye mutii ba faux nti munigangana kweri
Urugabo rwa feke rutazi gutegura umugore ngo amazi atembe rwarangiza rukiha rubanda gusaaaa
We tegura umwana uve mwayo urimo ngo uratana nundi uzazana nutamutegura neza azabiha shaka ukwihisha ureke iyo micumito yubugoryi yawe
muge mwitondera comment zinterahamwe hano .
mu bukwe nabonye ahagararana n’uriya mubyeyi ukagirango ahubwo niwe mugore ubyaye nka 5, kandi yitwa ko yakoze ubukwe yambaye agatimba ??
Yewe abasore b’iki gihe namwe mwabaye Al Qaida, mwihambiraho ibisasu ukagirango ubuzima bwanyu nta gaciro bufite !! Jye sinanatekereza no kuvugisha umuntu nk’uriya, ni ukubabona bagenda ariko baba ari imishire mu mutima…amaraso yarasagutswe n’ibinini by’ama contaceptifs…!!
Gusa nizere ko mudapfuye ko umwana wanyu wa mbere yitabye Imana, ari ibyo, waba uri faux nawe, kuko urubyaro rutangwa n’Imana…Wowe wagize chances usanga akigira uterus atarayihubujemo kera !!
ariko izi coments ntizubaka pe! ikinyabupura gike.com wagira ngo nti mwarezwe.
Witurenganya, abagira ikinyabupfura gike, wagira ngo ntibarezwe ni abananirwa kubana (nk’abantu) bakarutwa n’amatungo, maze gusohoza inshingano biyemeje bikababera umutwaro just nyuma y’amaezi 12 n’iminsi 23, ahubwo bagahitamo kubizana hano ku karubanda, ngo natwe tubote !
wowe uvuga ngo comments z’interahamwe nk ubwo uravuga ibiki ? ese mu zimaze gutambuka wazerekana?
yewe ufite umushiha w’ubusa.
Aline nanywe amazi menshi afate regime.
Umugabo we nawe niyegere abandi asome internet yige uko bategure umugore.
naho ubundi ntimukavange amasaka
n’amasakramentu. KO BIHAYE RUBANDA SE, NIBAZE TUBOTE NYINE
Mana yanjye!!!! Ndatangaye pe!! Ntangajwe nuko uyu mugabo yahise ajyana aya makuru muri media iyo apfa kubiceceka bikaba hagati yabo n’imiryango yabo ko divorce idahesheje icyubahiro na gato!!! Ikindi ntangajwe na comments za bantu Bo kuri uru rubuga!! Ibyo kunyara no kunyaza bije bite ko Gahima ntacyo yabivuzeho? Uziko wagira ngo murwaye mu bwonko!!!! Ndumiwe burya abasazi barata imyenda ngo biruke ku musozi nibo benshi dutunze
iriya foto mbona njye nabonaga ari umwana na se bari kumwe.difference d’age!!!! ntarubanza nciye ariko burya izana twinshi.
IBI NIBYO NANZE RERO, NABWIRA UMUKOBWA NGO NWINO TUBANE NGO KEREKA LETA ARIYO IDUHUJE, NAMUBWIRA NJYE NAWE DUGOMBA GUHUZWA N’URUKUNDO ATI REKA DA, NTI OK UBWO NTARUKUNDO RUDUHUZA CAHO NANJYE NIGIRE MEZA, NONE ABA NABO NGO LETA NIYO YABAHUJE NINAYO IGOMBA KUBATANYA IBYU URUKUNDO WAPI!?!!
Reka mbahe urwenya: Ejo bundi twagiye muri restaurant ndi kumwe n’umugabo umwe dusaba ibyo kurya, umugabo abikubisemo fourchette ariyamira ati: “Bino biryo si ukubiha bibishye nk’umugore wi ISEZERANO” nuko abaseka baraseka abumirwa barumirwa sinjye wahera.
Gushaka ni ugushinyiriza.
Ahahahahaaahaaa !!!!hahahahahahah;aaaaaaaa!!!!!!!!! hahaahahaha !!!!!!!! aaaaaaa; Uziko uri umugome utumye munda harya cyane ! ” Ngo abikubisemo fourchette ariyamira ati “: “Bino biryo si ukubiha bibishye nk’umugore w’ISEZERANO !” Uziko nta kintu kibabaje nko gushaka nyuma ukicuza impamvu wamushatse . Biraryana !
ALINE AMATEGEKO NTAHO AHURIYE NA DIVORCE USIBYE GUTEZA UMWIRYANE,
NIBA KOKO UMUGABO WAWE ARIWE WATANGAJE IYI NKURU BURIYA NTAGISHAKA KUBANA NAWE KANDI IGIHARI NUKO IBIHUHA NKIBI AKENSHI BIBA BITE ISHINGIRO…MENYAKO MURUKUNDO IYO HAJEMO GUHENDAHENDA ABA ARUGUTEGURA GUHEMUKA,
SO,LET HIM GO YOU WILL FIND SOMEONE BETTER
NAHO KWITWAZA AMATEGEKO NUKWIFUZA IBINTU KANDI IBINTU NIBISHAKWA
Erega ujye utinya icyo abantu bavuze!? None se wajyize ngo waba uri umugore uzi kuryohereza umugabo agapfa kuguta!? Niba agerekaho nu ubunini bwe akigaramira gusa yabuzwa ni iki kumuta!? Agira ngo urukundo rutangirwa kuri yama message yirirwa yandika kuri FCBK! Ubushize batwerekaga mesage yandikiye umugabo we kuri FCBK yagize anniversaire, ariko abinkwakuzi bazi ibyi ingo bahiseko bavugako uyu mutoma utari amaho ko ahubwo uyu mugore afite ikibazo none dore koko!!?
icecekere kdi ureke gukina kumubyimba wufite ikibazo kuko baca umugani ngo inda yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso cisha make rero kuko ntabyo uzi kuko nta n’impamvu yo gutandukana kwabo bakubwiye
1. Ibyo muvuga byose mubyitondere kuko umugabo ajya gufata icyemezo ibintu bikomeye pole Gahima we, baca umugani ngo agahwa kari kuwundi karahandurika. Ahubwo nimushikame buri wese asengere urugo rwe naho ibyo bindi mubireke.
2. gahima.yanga guhemuka ariko disi buriya byamurenze….pole gahi kandi ihangane.
3. Binyibukije disi mu cyumweru gishize. Aline bamusabye kugira ijambo rya nyuma yavuga, ahita abwira uwo munyamakuru, ngo ur’umusore mwiza pe, ur’umwe mu banyamakuru beza dufite mu rwanda. None nyumvira ibyabaye
4. Ubu bukwe nabwunvise ndi muri taxi kubakobwa batatu basenganaga na Aline bavuze byinshi rero kuba urugo rwari rurengeje umwaka baragerageje uretse ko bireze Aline we arasa nuca amarenga ko atazemera gatanya arikose umuntu yamaze gutangaza ko mutagishobokanye uhanyanyaza ushaka iki sibimwe bivamo kwicana nokwanganisha imiryango
1. Ibyo muvuga byose mubyitondere kuko umugabo ajya gufata icyemezo ibintu bikomeye pole Gahima we, baca umugani ngo agahwa kari kuwundi karahandurika. Ahubwo nimushikame buri wese asengere urugo rwe naho ibyo bindi mubireke.
2. Ariko se koko aline ubundi yari kubaka????ahaaaaa ndamuzi naho babaye twasenze….byari bipfuye habura gato..gahima.yanga guhemuka ariko disi buriya byamurenze….pole gahi kandi ihangane.
3. Binyibukije disi mu cyumweru gishize, ubwo Aline Gahongayire yari yatumiwe kuri Lemigo tv, mu kiganiro Celebrities Show, ubwo bamubazaga kubijyane n’itegurwa rya Miss Rwanda; nahonze ndeba ukuntu yarebaga umunyamakuru Lucky wari wamutumiye; yamurebeshaga icyoroshye ubona ko yatwawe. noneho Aline bamusabye kugira ijambo rya nyuma yavuga, ahita abwira uwo munyamakuru, ngo ur’umusore mwiza pe, ur’umwe mu banyamakuru beza dufite mu rwanda. None nyumvira ibyabaye
4. Ubu bukwe nabwunvise ndi muri taxi kubakobwa batatu basenganaga na Aline bavuze byinshi rero kuba urugo rwari rurengeje umwaka baragerageje uretse ko bireze Aline we arasa nuca amarenga ko atazemera gatanya arikose umuntu yamaze gutangaza ko mutagishobokanye uhanyanyaza ushaka iki sibimwe bivamo kwicana nokwanganisha imiryango
Cyusa we urihe ngo ngukore mu ntoki koko ! Bravo bihaye rubanda reka tubote rwose: burya bipfira mu gitanda ntibazatubeshye ,burya ntiwapfa guta umugore uryoshye ,umugore uryoherwa nawe aba avuga ati nzamurambaho ,niyo haza ikibazo financier ni nyuma ya 10ans
Cyusa we urihe ngo ngukore mu ntoki koko ! Bravo bihaye rubanda reka tubote rwose: burya bipfira mu gitanda ntibazatubeshye ,burya ntiwapfa guta umugore uryoshye ,umugore uryoherwa nawe aba avuga ati nzamurambaho ,niyo haza ikibazo financier ni nyuma ya 10ans !
Mana we iyaguye ntayo itayigera ihembe hinga nkubiteho iryanjye n’ijanja yewe!!! Gahima muhaye igikombe yarihanganye pe!Mbega urugo inyamanza zarurwaniyemo cyera none imbwa zaruteye ishoti. Gahima yateze igisasu mu rusengero twese duhari none kimurimbuye bosebabireba agwa Dar salamu.Umva ko basana uzabasha azagende!Muraberho mumve nkome
mwese muvuga mutyo, mumenyeko ruriye abandi rutabibagiwe, muri mwe ninde wifuza gutandukana nuwo bashakanye? ninde ubyishimira? ninde wishimira ibi bigambo byose muhurutuye? cyakora birababaje ko hari bishimira ibyago by’abandi, Aline rata humura wowe senga wikomereze kuri Yesu wamenye urumva, n aho umugabo wihutira gutangaza ibintu nk ibi mubinyamakuru ntaba ari n umugabo rwose, kuko nta mfura yakora ibi, rero byose bibaho ku bw’impamvu kandi bibaho kugirango twige kandi wibukeko Uwiteka ahindura imibabaro yacu mo ibyishimo ,rero komera nawe umusengere, ntumusengere ngo musubirane ,ahubwo wowe usenga Uwiteka aze atabare abikemure uko ashaka, ntawamenya wenda ushobora kuba waramushatse kandi atari uwawe hari igihe kubera huti huti umuntu aba arimo cg pressure z umuryango abantu bashakana batiteguye cg batasenze ngo bategereze igisubizo k ‘Imana simvuze ko Imana burigihe izaguha iyerekwa,oya ishobora no kubigushyira mumutima ukabona umuntu muruzuzanya ntaburyarya kandi ukabanza mugafata igihe cyo kumenyana, burya ntampamvu ya huti huti uzakuzanaho huti huti uzamureke aceho kuko iyo agiye ntago aba ari uwawe ubundi kuko cyako ni cyako ntimusigana murasigarana( iyi ni inama kubatarashaka kandi mujye mubaza Imana kuko ntawe idasubiza) rero kuri Aline sinzi uko byagenze mujya gushakana nimwe mubizi,niba rero Uwiteka atarakubwiye ko ari uwawe ukihuta mugashakana hamagara So wo mu Ijuru uti ngwino umfashe ubikemure kuko ntashoboye humura azaza akore igikwiye, nibibaho umugabo akagushyiraho pressure yo gutana wowe usenge ubwire Imana uti data ndakarabye ntibimbarweho uzayimuhe hatavamo no kwicana nk uko njya mbyumva ahandi,maze wowe wishingikirize ku Uwiteka gusa azaguha uwawe utazagusiga kandi uzashima Imana ko watandukanye nutari uwawe ( ibyo mbivuze niharamuka habayeho gatanya koko, Uwiteka akemera ko biba nyine ntacyo azemera ko kiba tudashoboye kukihanganira, rero shikama usenge gusa ntucibwe intege n’uru rugambo abenshi bakuzanaho
Hoooooho kabaye bahuuu ngiki rero icyo mbakundira bantu bajye…, mubote nibo babiteje
Dore ingaruka zo gupfubua umugore
Dore ingaruka zo kutamenya guha umugabo.
Mwikosore namwe iri joro cg ejo tubigabize namwe nizimara gutema.
Muri mwe ninde waciye imyeyo mbere yo kwiha undi mwana ????
Mwese mwa bagabo mwe ninde isiramuye ninde se ufite abdomino ko murata iyo midigi ninde ufite umugongo na matako bihogoza umwana byarangiza bikavuga erega !!!!
Ukora ama tours ari munsi ya 7 aceceke mu bantu cg ejo nawe tumwihe.
Kubaka sukugabura gusa !!!!
Taille isobanutse
Kuvuga ibiryoshye
Guhiga cash
Gutetesha
Kugira vision
Guswera neza
Kugira gahunda
Kwihangana
Changement de milieu
Ibyo nibyo byubaka
Salut tous le monde. Je veux juste rappelle ( à tous ce qui ont mal commenté cette triste histoire) que la situation présent de la Famille Gahima peut être la votre au future. So, ne vous contente pas de la malheure de autres. Vous n’avez aucune idée de ce que la vie vous apporterez demain.
Shilan, what kind of French are you writing wana?!! …au futur(e)!, \\\\\juste rappell?e(r)!!, tous (t)le monde!!!! ne vous contente (z) …..(de la)?? du malheur(e)?? …de ce que la vie vous apporter(ez)???demain!
i like your comment
ndatekereza ari de ce que la vie vous apportera demain, ntago ari “apporter ”
nubwo nibagiwe gake nari nzi,lol nta gifaransa mu bantu tujye twivugira ikinyarwanda rwoseeee
Muntarwanda we!, nawe wikabya , biriya uvuze sibyo bituma buri umwe aryohera undi: nyaza umwana utitaye ku guca iyo myeyo ngo wakoze abdominaux , si agatuza gaswera sha! Ni technique
@ Shilan :c vrai mais don’t forget ibyuko aribo bihaye ab’isi …,umugabo yagannye media abizambya byose !!!!
@ Aline shahuuu ibituza nibi seduiza umugore si byenda ubundi hagakora amayeri asaza umwana akava ciku maze amavangingo akadudubiza
ariko rero tuvuge ibindi dusubire rwose Gahima nawe ntari serieux ateje undi mwana rubanda pe
nukuri uretse Imana yonyine yo ireba mu mitima niyo yagaragaza ibyo twe tutazi gusa tubifurije kwicara hamwe bagasabana imbaba
kuba atanyara akaba atannya nikibazo ariko Imna ibasange
Gahima tugarutse mu bizima byubaka bitarimo gutebya ibyo yakoze n’amahano ntiyagombaga kumuduteza !!!!
Keretse iba yifuzaga kuba star kugatuza.
Ariko mwe ifoto ntibaha murabona atarariwe ???
Numusirike zavuye hooo
Gahima se yabuze agatabi atangira iteshamutwe?ngo yaraziko agiye gusarura cash dore ko ari numushomeri,ubundi se Ko tuziko yafashe avance nibwo yarakibonako ntamazi afite?aline Ihangane urugo rwubakwa n’imana nibaruwawe azagaruka natagaruka la vie continue.
Courage(ntamvura idahita)kandi izirigushya ninyinshi
Aline waba ugize amahirwe uriya sumuntu nge ndamuzi
Wowe se umuzi kurusha Aline bamarenye umwaka babana munzu imwe kdi inkuru igaragaza ko Aline akishaka umugabo we so wowe shaka ibindi uvuga ureke kwivanga…
Ngo ruriye abandi rutakwibagiwe!! Yego bihaye rubanda ariko natwe reka nibura twiyumanganye twoye kugeraho tugaragaza ibyishimo bidakwiye. cyakora niba koko yaragiye muri media kubivugirayo ni agahomamunwa pe, uwo mugabo yaba adashobotse rwose!!!!
Twiheshe agaciro abasomye iyi nkuru bose please ;
TWZMAGANYE ibikorwa bigayitse byakozwe na GAHIMA nta ndero nta ndangagaciro nta bugabo nta shingiro uyu mugabo afite.
Ahawe akato muri communaute y’abanyarwanda kubwi bikorwa bye bisebetse…, umukobwa wese amwitinde ejo atazamwandagaza nkuku.
Aline tugasabiye umugisha imbaraga ubwejye na courage biturutse k’ Uwiteka.
Dire re !burya gahima anywa itabi?? Koko nabonaga asa nuwaba uriywa koko!ngaho da! Iryo ritindi se ntazi ko rica intege! Dore rero ukuntu ibyavuzwe byose ari ukuli!!niyo mpanvu yananiwe kuryohereza undi mwana.
Nifuje gutanga contribution yanjye kuri uyu muryango, mbanje kwihanganisha impande zombi, buri Wese namwumva kuruhande rwe yaba Aline cg Gahima, ndetse nabasomye iyi nkuru bose kuko harimo naba hacumurira batanga comment zijyanye namaranga mutima kdi koko birumvikana.
Nanjye hari icyo mbitekerezaho, Gahima nubwo ntamushinja amakosa ariko ndamushinja kutaba umugabo, icyambere nuko Gahima atari Kanye West, Jay z, ntanubwo azigera abawe, kujyana urugo rwabo mwitangazamakuru ese wariwo muti? Ese niba byari byarenze ibyo yakwihanganira ntabavandimwe? ntanshuti zumuryango? ese iyo aceceka akarinda indanga gaciro zubunya Rwanda, akaba imfura akihangana bakazifashisha amategeko
ko nubundi byari kuzamenyekana.
Sinkugira inama yo Kwiyahura nkibyo maze iminsi numva ntibibebyabindi byawamugani ngo aho kuba imbwa naba imva (agaturo) ariko Turabinginze ibibazo byanyu ntacyo bifasha abanyarwanda kubyumva, ibikomere byanyu ntibyenda no kuvurwa no gukora divorce kdi niba mushaka hits muyishakira mugushyira amabanga y’urugo kukarubanda mwarahushije.
Imiryango ihuye ishobora gucyemura icyo cyibazo muburyo bworoshye cyane, umujinya wa cyana wo ntacyo wabagezaho mubanze mutuze amarangamutima mureke acururuke mubone gufata umwanzuro wanyuma ubwenge bukora neza na consciousness, Aline akugandukire, Gahima nawe arenge amagambo abantu bavuga, yirengagize ukuri nibinyoma byishingiro n’intandaro y’itandukana ryabo, asingire ubwiza bw’urugo Imana yakongera Ikamuremera. Quotes: Urugo ntirwubakirwa kuri social media na website
God is the answer for difficult marriage – always. How He works things out and His timing are unique to each person, but God wants marriage to be healed. Aline & Gahima surrender your difficult marriage to God, He is finally free to work. God gives us the strength to challenge old patterns and courageously lead the way in relational healing. He expects it of us! He gives us hope beyond ourselves as we humble ourselves, separate from trying to change your yourself or fix up your marriage. God alone will be your peace; He will destroy the barrier of hostility between you. (Ephesians 2:14)
Murakoze
Love is patient
urakoze cyane Elves ku nama ugiriye uyu muryango kuko uretse kwiha rubanda nta nubwo ari umuco uranga umunyarwanda kuva kera !!! Niko se nibarize Bwana Gahima ubu urumva wungutse iki uvugishije ukuri? ese iyo umwana wanyu aza kubaho ubu uba uhembye aline kumutaranga mu binyamakuru usibye no kumufasha kwiyakira nyuma yo kubura imfura yanyu? subiza ubwenge ku gihe niba hari na mission wari ufite yo kubabaza umugore wawe aka kageni umenye ko ntawugushimye na gato. Nigirire inama abashakanye : bavandimwe bana b Imana ntabwo itangazamakuru ari kimwe mu byubaka urugo usibye no kurusenya ,mumenyeko usibye no gukoza isoni uwo mwashakanye burya uba unatukishije umuryango wose uvukamo naho ubundi Imana niyo nkuru kandi niyo ifasha mu kubaka urugo rugakomera tubifurije kwiyunga.Amahoro
nta n’umwe nhyigikiye dore ko nta n’umwe nzi uretse kumva ngo aline gahongayire ni umuhanzi.
Ariko rero nkoze observation y’impande zombi ndabona ibi bikurikira :
1.Aline Gahong yari akwiye kumenya uko yitwara nyuma yo kubaka urugo, uko yari ameze mbere yo gufata engagement y’urugo yagombaga guhinduka.akamenya ko atakiri libre ko hari image y’umugore akwiye gutanga.
ngaho nawe yagiye mu by’aba miss rwanda, yagiye muri miss mabuno na mabere, yagiye muri gahunda za ambiance asize umugabo, nguwo kuri radio arashimagiza abagabo b’abandi n;abasore ngo ni beza… eeh umugabo se wamuzana ho ibyo mukamarana igihe kirekire.
ibyo se ,n’ubwo avuga ngo arasenga ,ko sekibi yinjirira cyane cyane ku bantu nk’abo kuki adashobora kugira tentatives ‘ibishuko soit abagabo bamubwira ngo ni mwiza ,ngo afite ijwi ryila objectif final ari ukwifatira ku kamanyu k’umutsima ???
Njye ntkereza ko yari akwiye gufata urugero nk uwa Kamikazi Lisa, yamaze gushinga urugo gahunda zo kwiyamamaza cyane arazigabanya. kandi nibyo koko ntawe uvanga urugo n’amaraha , n’akavuyo.
2.Ku rundi ruhande uyu Gahima ndamugaya kuko yashyize affaire z’urugo kuri bose babireba bitari ngombwa. byagombaga kurangirira mu muryango.
3.Ikindi ngaya Aline gahongayire ni fcbk kabisa. Ubundi ntabwo umugabo ari uwo kwirirwa umwandikaho amagambo nk’ariya mbega imitomaaa, wwamugize ikigirwamana ndakurahiye.
niba uvuga ko imana yaguhaye umugabo mwiza , bimubwirire muri chambre ureke kwirirwa ubyamamaza ,ubuse ntukozwe n;isoni koko.
cyakora ihangane.
umva mbabwire iyo wikoreye umutwaro ukakunanira urawutura ukaruhuka ubwo rero yawutuye nibabyigeho neza naho ubundi birakaze
Umuntu umwe yanditse ku facebook yifuriza umugabo we birthday agira ati :
Happy Birthday !! …my Boyfriend, my friend, my inspiration, my strength, the father to …, the husband, the best son in law to my Maman, the sweetest brother in law to my lovely sisters! !you deserve! A poem! I love you !!
Mujye mwandika mwabanje gutekereza mureke guha urwaho satani
ntakundi nibashikame babikemure nibyanga batandukane
nagira inama aline yo gusenga Imana ikamutsindira urugamba rukomeye yinjiyemo.ikamuha ubwenge kuko comments mbonye nazo ni ibisongo byahuhura uwendaga gupfa.naho gahima ibyo kuzana amabanga y’urugo kuri media ni intwaro yo gusebya aline no kumutesha agaciro kuri public uretse ko uzi gushishoza wabona ko nawe ntako yihaye. ese abaha agaciro ibyo kutanya kwa aline, niki kibagaragariza ko ibyo gahima avuga ari ukuri.ese muri mwe hari uwo aline yahaye asanga atanyara koko? ntimukarebe abafite ibibazo ngo namwe mubasonge kuko akebo ugeramo ushobora kukagererwamo nawe. murakoze
Yooo mwihangane wa ndabona iyapfuye ntawe utayiriyeho pe!! cyokoze Erreur est humain!!mwese muri kwitwara nabi murikikibazo,itangazamakuru muryimamatwi yewe nihagira uwongera kubahamagara ntimwitabe kuko muri muri gutiza umurindi satan.ubundi mufate even one day musengere hamwe mwaba murakaye cg mwishimye mujye imbere ya Data wa twese abagire inama nkuru isumba izindi! buriwese yige guca bugufi ubundi mwambarire urugamba murwane n umwanzi wabateye kandi mbifurije gutsinda mu izina rya Yesu Amen.(Msg to Gahima: yaba ri byo cg ataribyo wavuze koko ihangane uvuguruze iyi nkuru ko utatangaje biriya bintu kuko wakoze hasi kure!ubundi ikibazo mugikemurire mumuryango wanyu kd wihangane ube Intwari mwana w u Rda icyo gikombe cya Divorce kibahiteho!) mwibuke ko icyo mupfana kiruta icyo mupfa. Nanjye mbaragije Imana) BYE.
Nanga ukuntu abanyarwanda mukunda byacitse!!!!Mugashyashyariza nkaho muziko ISI ISAKAYE MWEBWE IMVURA ITABANYAGIRA! Izo comments zanyu zisebanya, zitukana,zipfuye nabi ntacyo zungura uyu muryango! Ntacyo ariko sinabarenganya burya ngo — USENYA URWE UMUTIZA UMUHORO! Nimubote bicaniye umuriro!!!!! Uyu muco w’abagabo basebya abagore babo mu itangazamakuru njye ntaho nywuzi rwose ni ububwa mba ndoga Kigeli!!!!Ubu se iki gitangazamakuru uyu mugabo yatangarijemo divorse ni urukiko rwaho basezeraniye? ni aho se baheruka gutura? cyangwa ni aho umwe mubashakanye atuye? Mwaretse kwishyirahanze mwabagabo mwe ko abo musebya ari imbavu zanyu! Ndatekereza ko IMANA yo mu Ijuru iri bubasanga ikabereka icyo gukora, kandi burya ibintu bikemurwa ni igihe! Namwe musigeho kwicara mu nteko y’abaneguranyi YESU atazaza agasanga muca imanza zibera kandi ari we MUCAMANZA W’INTABERA! kuko burya urubwa ruvuna uruvuga uruvugwa yigaramiye! Pole kuri uyu muryango cyane cyane kugahinda Aline yifitiye ko gupfusha imfura ye! Naho Aline yabaho adafite Gahima mu gituza ndetse na Gahima yabaho adafite Aline mu nzu imwe no mu buriri bumwe. Byose rero birashoboka guhitamo ni ukwabo. Mutegereze nkuko babahamagaye bashyingirwa mutegereze babahe icyemezo cyabo aho kubatuka no kubakomeretsa! MUBE MASO KANDI M– USENGE UBUNDI MWICECEKERE.
Imana yo mw’Ijuru yabahuje ibafashe kdi yongere ibahuze. Niyo yakongera igahuza imitima yanyu mukabana mumahoro, gusenya siwo muti Mr. Gahima Kuko Aline we nkurikije uKo numvise we atabishaka. Sanga rero Umugore wawe mwumvikane kucyo mupfa byanze musenge Imana izabafasha. Bibaye gombwa mushake nabakuru aho musengera mwe kwiha abisi kuko zino comments ndeba hano za tuma umuntu arira umunsi wose. Icyampa Imana mwese ikabahindura imitima ikabaha agakiza Kuko niyo gaturukaho
Umugabo utazi gutegura umugore we neza se niba yarakugize nka babandi ba hindukira madamu we, ngo amenye no kumu*****…. aaaa ihorere Aline wee. uzabona undi uzi kubikora neza.
ABATEKAMUTWE .COM ; Mubitege gato ngo murebe uburyo babereka ko ngo Imana yabaye hafi yabo ! ZION TEMPLE mube mutegura IBITEBO byo gushyiramo amaturo menshi ! Mbega CASH !!! ..Kwimenyekanisha star.com
Imana ibafashe muve mu byo murimo. Cyane cyane uwo mugabo wahukanye, akanava mu Gihugu akabona gutangaza ibyo atangaza. Ese ubwo iyo yari inkuru yakagombye kujya gutangariza hanze y’Igihugu. Please muganire, mukemure ibibazo byanyu mu bwumvikane, nimwumva kandi mutashobokana mutandukane mu mahoro mutishyize hanze kuko nyuma y’ibyo ubuzima buzakomeza!
Comments are closed.