Digiqole ad

Indirimbo ‘Ganyobwe’ ya King James yayemerewe

Hari hashize iminsi havugwa imvururu hagati y’umuhanzi Ruhumuriza James uzwi muri muzika cyane nka King James n’itorera ‘Abadahigwa’ bivugwa ko aribo ba nyir’indirimbo. Nyuma y’aho uyu muhanzi yerekereje mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru mu biganiro n’iri torero, yaje kwemererwa iyi ndirimbo ku mugaragaro.

King James arikumwe na bamwe mu bagize itorero 'Abadahigwa'
King James arikumwe na bamwe mu bagize itorero ‘Abadahigwa’

Byagiye bivugwaho n’abantu batandukanye bo muri iri torero ko mu gihe uyu muhanzi ataza kubareba ngo bagire ibyo bumvikanaho ku bijyanye no kwemererwa iyo ndirimbo bakwiyambaza ubuyobozi.

Ku ruhande rwa King James we akaba yaravugaga ko iyo ndirimbo mbere y’uko ayikora yabanje kubivuganaho na Martin Ntezirizaza wari wamubwiye ko ariwe muyobozi mukuru w’itorero ‘Abadahigwa’.

Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo King James yerekeje mu Karere ka Gicumbi agirana ibiganiro byimitse n’iri torero ndetse anahava bamwemereye ko bazamufasha mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo ‘Ganyobwe’.

King James yabwiye Umuseke ko ari ubwa mbere yari agiranye ikibazo n’umuntu uwo ariwe wese mu bijyanye na muzika kuva yatangira kuririmba. Ndetse anashima uburyo iryo torero ritigeze rimugora mu biganiro bagiranye.

Ati “Abantu benshi numvaga batangiye gusa naho bansebya bavuga ko ndi umuhemu ko naba narasubiyemo indirimbo ‘Ganyobwe’ ntabanje kugira icyo mvugana n’itororero ‘Abadahigwa’.

Gusa ukuri kwanjye ni uko mbere y’uko nyikora nabaje guhura n’umugabo wambwiraga ko ariwe muyobozi noneho nkamubwira ko nshaka kuyisubiramo akabinyemerera.

Nibwo rero nyuma naje kumva hari abandi bavuga ko Martin Ntezirizaza wambwiraga ko ariwe muyobozi atakiri we ahubwo ko bafite ubuyobozi bushya bw’iryo torero.

Icyo nshimira ‘Abadahigwa’ ni uko banyeretse ko banshyigikiye nk’umuhanzi nyarwanda ndetse bakanemera ko bazagaragara muri video y’iyo ndirimbo babyina imbyino za kera”.

Abajijwe niba hari ikiguzi runaka yaba yarageneye iryo torero, yavuze ko nta kiguzi runaka bigeze bamwaka ahubwo ko baganiriye ku buryo iy ndirimbo yazarushaho gukundwa ndetse bigatuma yibutsa bamwe ibihe bya kera.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ndishimwe courage ma boy!

  • UMUSA KOMEREZAHO

  • ariko ubundi niba ari abahanzi koko bagiye bahanga ibyabo bakareka gushishura!! puuuuuuuuuuuu

    • Wowe Kumiro ushobora kuba utajijutse kabisa!!! ujye umenya gutandukanya gushishura no gusaba uburenganzira bwo gusubiramo indilimbo y’undi muhanzi, ibyo birasanzwe iyo wamwatse uburenganzira, ujye ukurikirana ibyo byabaye kuri ba Jenifer Lopez, Dube, Shakira, Enrique Iglesias n’abandi. Nyamara ubuturage bwawe kuko bikozwe n’umunyarwanda ubyise gushishura, jya wagura ubumenyi sha mbere yo kuvuga unakore ubushakashatsi, ngo GUSHISHURA nta soni!!!???

Comments are closed.

en_USEnglish