Digiqole ad

“Kwanga guta umuco nibyo bibuza abakobwa kujya muri muzika”- Miss Jojo

Uwineza Josiane ni umwe mu bahanzikazi bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda, yamenyekanye muri muzika nka Miss Jojo ubwo yashyiraga hanze zimwe mu ndirimbo nka ‘Mbwira, Respect’ ndetse n’izindi.

Miss Jojo asanga kuba umuhanzikazi nta guta umuco bibirimo
Miss Jojo asanga kuba umuhanzikazi nta guta umuco bibirimo

Ku ruhande rwe nk’umuhanzikazi asanga impamvu umubare w’abakobwa ari muke muri muzika ari uko benshi bitinya ndetse bagatinya n’imiryango yabo uko yabafata.

Gusa nanone ngo ntabwo yemeranya n’umubyeyi ushobora kubuza umwana ikintu abona ko akunze kuko kuririmba nta guta umuco birimo.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Miss Jojo yatangaje ko impamvu umubare w’abakobwa ari muke muri muzika ari uko benshi bafata abahanzi nk’abantu bataye umuco.

Yagize ati “Ikintu kigaragara muri muzika nyarwanda ni uko abakobwa bagifite ukwitinya muri bo. Benshi usanga banavuga ko kuba umuhanzikazi ari nko guta umuco.

Si uko mu Rwanda nta bakobwa bafite impano yo kuririmba bahari, ahubwo imwe mu miryango ntirakira neza ko umwana w’umukobwa ashobora kujya imbere y’abantu ngo aririmbe. Ari nabyo bavuga ko icyo gihe uwo mwana aba yataye umuco”.

Miss Jojo yakomeje atangaza ko imwe mu mpamvu yatumye asezera muri muzika ari uko yari yabonye akazi muri Ambassade ya Amerika mu Rwanda. Gusa ko ashobora kuba yakora igitaramo mu gihe hari abamutumiye kandi nawe adafite akazi kenshi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • komeza wubake umuziki numuco wacu

Comments are closed.

en_USEnglish