Digiqole ad

Meddy yemeje ko we na The Ben bafite igitaramo i Burundi bagakomereza mu Rwanda

14 Mutarama 2015 Ngabo Médard Jobert  uzwi cyane muri muzika nka Meddy na mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, bagiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi bakazakomereza mu Rwanda nk’uko Meddy yabitangarije Umuseke.

Meddy avuga ko ibyo abantu mbere bumvaga kenshi byo kuza mu Rwanda ngo byari ibihuha, ubu ngo bazaza
Meddy avuga ko ibyo abantu mbere bumvaga kenshi byo kuza mu Rwanda ngo byari ibihuha, ubu ngo bazaza. Photo Facebook Ngabo Meddy

Aba bahanzi bari bakunzwe cyane mu Rwanda, bamaze imyaka itandatu baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, indirimbo zabo zakomeje gukundwa ndetse n’izo bakoze baba muri Amerika nazo zirakundwa cyane.

Aba bahanzi bategerejwe kenshi ko bagaruka mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuwa gatatu Meddy yabwiye Umuseke ko nyuma y’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka bazaza.

Ati “Hari igitaramo duteganya gukorera mu gihugu cy’u Burundi mu minsi ya vuba, ariko tugakomereza mu Rwanda ari naho tuzataramana n’abakunzi bacu bigatinda.

Icyo navuga ni uko abanyarwanda bamaze gusa naho barambirwa kumva ko tugiye kuza ntituze, ariko ibyo bumvaga byari ibihuha. Ukuri navuga ni uko nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi 2015 bazatubona i Kigali”.

Abajijwe ukwezi bashobora kuzaziramo gukora ibyo bitaramo, Meddy yavuze ko atifuza kuvuga itariki cyangwa ukwezi kuko Imana iba ifite imigambi yayo bitazahinduka noneho isura ikarushaho kuba mbi.

Meddy akomeza avuga ko igitaramo bashaka kuza gukora i Kigali kiramutse kigenze uko barimo kubyifuza cyazaba igitaramo cya mbere gikomeye kibaye mu Rwanda.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bana b’u Rwanda turabakumbuye kandi turabakunda! Meddy nkunda indirimbo zawe by’umwihariko. ni muze mudusangize ku majwi yanyu meza.

Comments are closed.

en_USEnglish