Digiqole ad

Social Mula nta gitaramo yifuza kuzongera gukora akoresha CD

Mugwaneza Lambert umuhanzi umaze kugaragaza imbaraga n’ubuhanga mu njyana ya Afrobeat uzwi nka Social Mula muri muzika, ngo agize amahirwe ntiyazongera kubona igitaramo bamubwira kuririmbira kuri CD ibyo bita ‘Playback’.

Social Mula ni umwe mu bahanzi berekana ejo hazaza heza muri muzika
Social Mula ni umwe mu bahanzi berekana ejo hazaza heza muri muzika

Ibi abitangaje nyuma y’aho yari umwe mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya ‘Explosion Concert’ cyari cyahurijwemo abahanzi bose bagiye banyura mu ntoki za Muyoboke Alexis nk’umujyanama ‘Manager’.

Muri icyo gitaramo ntihigeze habonekamo umuhanzi ukoresha CD, ahubwo bose baririmbye by’umwimerere ‘Live’, bityo kuri Social Mula ni zimwe mu nzozi yakabije kuva yatangira muzika.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru w’Umuseke, Social Mula yatangaje ko yumva atakwifuza kuba yazongera kugira igitaramo ajyamo kiri bukoreshe CD ‘Playback’.

Yabisobanuye muri aya magambo ati “Kuririmba imbere y’abantu ibihumbi ndirimba live, Ni zimwe mu nzozi maze kugeraho kuva natangira muzika. Uburyo nakiriwe byanyeretse ko mfite impano njye ntazi ku giti cyanjye.

Aho bigeze imbaraga zanjye zose ngiye kuzishyira mu kurushaho kwimenyereza kuririmba live, bityo rero ibitaramo bikoresha ama CD ngiye kuba nabigabanya cyane”.

Social Mula yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Abanyakigali, Agakufi, Hansange afatanyije na Big Farious ndetse n’izindi. Ni umwe mu bahanzi barimo gufashwa na Muyoboke Alexis kimwe Nina na Charly.

Gahunda afite muri muzika ngo ni ukugira aho avana muzika nyarwanda akayigeza ku rwego mpuzamahanga mu gihe cyose akiri umuhanzi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish