Digiqole ad

Emmy arasaba imbabazi abakunzi ba muzika n’abanyarwanda muri rusange

Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye cyane nka Emmy muri muzika nyarwanda, arasaba abakunzi ba muzika nyarwanda imbabazi ndetse n’abakunzi be muri rusange.

Emmy ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariho yiga ndetse anakora
Emmy ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariho yiga ndetse anakora

Imwe mu mpamvu ituma Emmy asaba imbabazi ngo ni ukuntu yari yagiriwe ikizere n’abanyarwanda cyo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri ryari ribaye agahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitunguranye.

Mu myaka ibiri ishize uyu muhanzi atakibarizwa mu Rwanda, ngo arasaba abakunzi be imbabazi z’ukuntu yagiye atabateguje.

Nk’uko yabitangarije Isango Star, Emmy yavuze ko atari ibintu yari yateguye ahubwo byabaye ngombwa ko agenda bitunguranye.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya wo gusaba imbabazi abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abakunzi banjye muri rusange. Ikizere bari bangiriye ubu mba maze kugira byinshi ngeraho muri muzika nkesha mwe.

Gusa byabaye ngombwa ko mva mu Rwanda ndetse n’umuryango wanjye bitunguranye, mbura uko nabasezera mwese cyangwa ngo mbibamenyeshe.

Izina Emmy aho riri kugeza ubu mbikesha mwe, kandi nanjye ndabazirikana kuko ndategura kuza mu Rwanda nkahakorera igitaramo cy kumurika album yanjye bityo nkanabashimira turi kumwe”.

Emmy uretse kwiga afite akazi muri sosiyete ikora amatelefone agendanwa, naho mu ishuri akaba yiga ibijyanye n’ubuvuzi ‘Medecine’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish