Mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2015 rishyira 18 Mutarama 2015 Jules Sentore na Nyampinga Innocente bibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro bikuru bya Police ku Kacyiru. Sentore aje ku rutonde rw’abandi bahanzi mu Rwanda bafite abana. Sentore umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga mu kuririmba by’umwimerere ‘live’ mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 […]Irambuye
Byumvuhore Jean Baptiste ni umuhanzi wagaragarijwe urukundo n’abanyarwanda benshi mu gihe kingana n’iminsi 20 yari amaze mu Rwanda mu bitaramo byiswe ‘Umuntu ni nk’undi’ by’umuhanzi Ruremire Focus yakoreye mu Ntara zimwe na zimwe z’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2015 ahagana saa tanu z’ijoro ’23:00’ nibwo […]Irambuye
Maniraruta Martin umenyerewe nka Mani Martin na Patrick Nyamitali, ni bamwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga cyane mu bijyanye no kuririmba by’umwimerere ‘Live’ muri muzika nyarwanda. Ubunebwe, Kwica gahunda no kwitetesha nibyo bintu Mani Martin azi kuri Patrick Nyamitali cyane. Mu mwaka 2006 nibwo aba bahanzi bombi bahuriye muri cyber baramenyana nyuma y’aho ngo Mani Martin […]Irambuye
Senderi International Hit 3D From Harvard, ni umwe mu bahanzi bamaze guca agahigo ko kugira udukoryo two gusetsa benshi mu bakurikirana amakuru ye. Ubu noneho ngo yaba agiye kwerekeza mu nkiko asaba kurenganurwa ku byo yita urugomo yagiriwe n’umukozi w’uruganda rwa Azam Mu gihe yitegura gushyira ahagaragara album ye ya kabiri yise ‘Turi Mumuvuduko’ azamurika […]Irambuye
18 Mutarama 2015 nibwo igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 gisorejwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza. Hatoranyijwe abakobwa batanu bazahagararira iyi Ntara, ari nayo yavuyemo Miss Rwanda 2014. Ni nyuma y’aho icyo gikorwa gitangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze hagatoranywa abakobwa batanu bagomba guserukira iyo Ntara. […]Irambuye
Ku nshuro ya kane mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2015, abakobwa basaga 15 nibo biyandikishije mu Ntara y’Amajyepho mu Karere ka Huye bahatanora gutoranywamo batanu bazahagararira iyo Ntara. Sa saba n’iminota mirongo ine z’amanywa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Mutarama 2015 nibwo igikorwa cyo gutoranya abakobwa batanu bagomba guhagararira […]Irambuye
Ku wa 14 Gashyantare buri mwaka ni umwe mu minsi ifatwa nk’umunsi w’abakundana bita ‘St Valentin’, bwa mbere mu Rwanda hateganyijwe igitaramo kizahuriramo abahanzi 17 bakora injyana ya R&B dore ko benshi bayifata nk’injyana ikunze gutambukamo ubutumwa bw’urukundo. Icyo gitaramo kiswe ‘Soirée des Amoureux’ ni igitaramo kizajya kiba ngaruka mwaka kizajya gitegurwa mu rwego rwo […]Irambuye
Jules Sentore umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo, avuga ko abantu bakwiye kumenya itandukaniro ry’umuntu wakabaye yitwa umuhanzi ndetse n’umuririmbi, kuko benshi mu bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro ntibakunze kumenya itandukaniro riri hagati y’umuhanzi n’umuririmbyi. Ibi abitangaje nyuma y’aho we ndetse na Bruce Melodie ku nshuro yabo ya mbere bari bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye
Massamba Butera Intore umwe mu bahanzi bafatwa nka bamwe mu bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda, agiye kongera gutaramira abanyarwanda batuye mu gihugu cy’ u Busuwisi. Ni nyuma y’aho muri Mata 2012 Massamba yagiriye igitaramo mu Mujyi wa Zurich mu gihugu cy’u Busuwisi akaba yari yatumiwe n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza muri icyo […]Irambuye