Taifa na Amag The Black barapfa ijambo ‘Umutalamu’

Kalisa Bruno Taifa umunyamakuru ukora ibiganiro by’imikino mu Rwanda arapfa ijambo ‘mtalamu’ n’umuraperi Amag The Black kuba yararyitiriye itsinda ry’abafana be atarigeze abiganiraho na Taifa wamenyekanye cyane mu gukoresha iryo jambo ubwo yabaga yogeza umupira. Iri jambo ry’igiswahili ‘mtalamu’ risobanura umuntu ufite inararibonye, cyangwa rigakoreshwa bashaka kuvuga umuntu usobanukiwe. Riva ku ijambo ‘taluma’ rivuga ubumenyi. […]Irambuye

Aba mbere muri PGGSS bahisemo guhembwa CASH aho guhabwa ibyuma

Irushanwa rya Primus Guma Guma rikomeje guha amahirwe abahanzi baryitabira biciye mu bihembo bahabwa. Ubu abahanzi babaye aba mbere byari biteganyijwe ko bahembwa ibikoresho bya muzika bifite agaciro k’amafaranga begukanye ariko bo bahisemo guhabwa cash aho guhembwa ibyo ibikoresho nk’abababanjirije. Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribaye, impinduka zongeye kugaragara mu bihembo by’abahanzi batatu ba mbere ubu […]Irambuye

“Abahanzi nyarwanda dukeneye gufashanya hagati yacu”- Active

Itsinda rya Active ribarizwamo Tizzo, Derek na Olivis mu minsi ishize nibwo ryerekeje muri Uganda guhatanira kimwe mu bihembo by’irushanwa ritegurwa n’abanyamakuru, aba Djs n’aba promotors muri icyo gihugu ryitwa Uganda Entertainement Awards. Gusa ngo basanze hakibura ubufatanye hagati y’abahanzi nyarwanda. Imwe mu mpamvu y’uko kutagaragara ubufatanye hagati y’abahanzi, ngo ni uko abahanzi benshi usanga […]Irambuye

“U Rwanda rufite abahanzi bakorera kujya mu marushanwa gusa”- Alain

Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda akaba n’umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda, avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi bakorera kujya mu marushanwa aho kuba hari indoto zindi bafite zo guteza imbere muzika nyarwanda cyangwa nabo ku giti cyabo bagatungwa n’ibihangano bakora. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 […]Irambuye

Nti bikiri ibanga Jay Polly yavanywe muri Tuff Gangz

Byagiye bicibwa mu marenga ko umubano waba utameze neza hagati y’abaraperi barimo Jay Polly, Bulldogg, Green P na Fireman bari bagize itsinda rya Tuff Gangz. Kuri ubu byamaze gushyirwa ku mugaragaro ko Jay Polly yeretswe umuryango n’iri tsinda. Ibi bishyizwe ahagaraga nyuma y’aho mu minsi mike aba bahanzi bagize iri tsinda bakoranye indirimbo benshi batangaira […]Irambuye

Fazzo nawe yavanye ikirenge muri Touch Records

Touch Records ni imwe mu mazu yari amaze gushinga imizi mu bikorwa by’abahanzi bakomeye mu Rwanda. Kuri ubu Fazzo yayisohotsemo akurikira abandi byari bimaze iminsi bitangajwe ko bamaze gusohoka muri iyo nzu. Nyuma y’inkubiri y’isohoka ry’abahanzi barimo umuraperi Green P waje gukurikirwa n’umuhanzikazi Tony mu gihe gito na Producer Junior Multsysteme nawe akaza kugenda, Fazzo […]Irambuye

Allioni yagaruye ibikorwa bye ku ivuko

Uwamwezi Buzindu Aline niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi. Yamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Allioni. Ni umukobwa ukora injyana ya Afrobeat mu Rwanda. Bwa mbere yakoreye amashusho y’indirimbo ye mu Rwanda anavuga ko hari byinshi abanyarwanda bamaze kugeraho byerekana imbere heza ha muzika. Allioni yari asanzwe amenyerewe mu mashusho yakorerwaga mu gihugu cya Uganda […]Irambuye

Imvo n’imvano yo kuririmba kwa Massamba ahumirije

Massamba Intore ni umuhanzi ubimazemo igihe kinini. Dore ko yagiye ku rubyiniro ( Scene) afite imyaka 6, ahimba indirimbo ye ya mbere afite imyaka 13, bityo yamamara akiri umwana. Kuririmba Massamba Intore abikomora kuri Se ariwe Sentore Athanase na Sekuru wari umuhanzi witwaga Munzenze wari utuye i Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo. Uretse kuba yaratangiye […]Irambuye

Amagambo agize indirimbo ya Diplomate yise Idéologie

Umuraperi Nuru Fassassi wamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) n’indirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka n’abantu ba kera, yashyize ahagaragara amwe mu magambo agize indirimbo yise “Idéologie” nyuma yo kugenda abisabwa n’abantu benshi. Itangiriro (Intro) : Do I need to introduce myself? {IDEOS,LOGOS}. Manzi! Chorus: Ngaho kurura wishyira, harmone […]Irambuye

en_USEnglish