Amagambo agize indirimbo ya Diplomate yise Idéologie
Umuraperi Nuru Fassassi wamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) n’indirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka n’abantu ba kera, yashyize ahagaragara amwe mu magambo agize indirimbo yise “Idéologie” nyuma yo kugenda abisabwa n’abantu benshi.
Itangiriro (Intro) : Do I need to introduce myself? {IDEOS,LOGOS}. Manzi!
Chorus: Ngaho kurura wishyira, harmone ntu kurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. (Harmone) burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira.
VERSE 1. Nti tugipfuye ukundi. Plot yo kwica imbata itera amajyi y’ izahabu yaburiyemo nka coup ya Peter mu Burundi. Ni jye mushumba uragiye imikumbi.
Uzamwite umupfayongo. Uwo uzasanga akebesha imbugita afashe ku bujyi. Buri murongo ni umuti. Nyir’ibiganganza bimisha inyuguti. Nk’ ibitonyanga by’ imvura mu cyi.
Biterwa n’ icyo ukunda. Turimo flavours zitandukanye lakini mi ndo completely tafauti. Kandi, wibuke isukari irica hakiza ubuki. Biroroshye cyane ko, wafungura coffre fort utazi uwayifunze kurusha uko, wafungura ubwonko bw’ umutwe wifunze ku bw’ ibyo.
Nikoreye isi ntengata ijuru gukomeza kwerekera bimbana ikosi. Sinaba aka wa mwana murizi badakiza urutozi. Kuko ndi wa mwana batega ibanganga bakamutega isunzu rimwe bakamutera mu ibanga ry’ umusozi.
Ku ruhande rwange nk’ umukozi. I keep my vision clear. Coz only a coward lives in fear. Iyo operation itararangira sindekura ndi ikinya. Diplomat, East African, one and only Shakespeare.
Enhanced na beats za Trackslayer. What’s unclear? All hail his majesty the punchline king is here. (finest). Yeah!
Chorus: Ngaho kurura wishyira, harmone ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. Harmone burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira.
VERSE 2. Kurura wishyira.yes! nta cyaha kiri mu kwikunda. Look! Hari abayoboke benshi ba church of England. Kurusha ahandi hose ku isi muri Nigeria. Gusa izahora yitwa church of England nta na rimwe iteze izitwa church of Nigeria. Ndatinya umunsi, tuzagira abanzi b’ amahoro yacu ba simusiga.
Tukaba abakunzi ba football yabo magara ntusiga. Bar’ inventa buri munsi. Barakora mark nshya y’ ikinyabiziga. Twe tugakora impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Yego twaribohoye ntawe ukiboshye. Gusa turacyari mu nzira ndende y’ iterambere nayo itoroshye. Birasaba guhaguruka twese n’ iyonka no gukora ibishobotse.
Ni uhinga ugamije guhinga ugaharura. Uzaba uri mu ntambwe zimwe nuwahinze agasarura. Kuko burya byose byitwa ibirunga yaba Gahinga na Muhabura. Sinzaguseka ni witendeka ku bikorwa benshi bafata nk’ ibidashoboka.
Gusa nzagupinga ni utsindwa utaraba gukora ibishoboka. Ubu umusanii kugafata. Ni ugufunga amazuru akamanuka urukundo. Jye nafunze imyuka mbona umucyo w’ akazuba ndakomeye nk’ icyuma cy’ inyundo.
Si ndi agafu k’ ivugwa rimwe tonton. Ndi precious kirenge kirenge cya rutare. Sinari gupfa guhebeba n’ iyo nza kuba ihene nari gutontoma nk’ intare. Harmones
Chorus: Ngaho kurura wishyira, harmones ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. Harmones burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira.
VERSE 3: Urabona umwana uhetswe n’ uwigenza ukayoberwa umukuru? Uwo baramuzi kugera ibukuru. Ariko icyo sicyo gikuru, kuko urebye nta n’ umusaza uri muri twe uko niko kuri
Ni kumwe gusa inda zishaka gucura izindi zikiyita nkuru. Nti byoroshye kuba wabyara mbere yo gusama. Ariko bizagutangaza ni ubona uwuhanya ashaka gutamira na mbere y’ uko yasama. Muri iyi njyana. Ndacyafite byinshi byo kuba nasana.
Bityo nkeneye abantu kuko bitabaye nahamana impano ubushobozi bugakama. Ngaho uwumva ko we byose abishoboye niyisome ku itama. Gusa nyine twariyemeje ni uguhangana. Si mu kujya ishyamba no kugambana.
Twaramaramaje ni ugupambana. Twamize inzembe. Twakacanze ibimene by’ amacupa. Bityo nti twatinya ibisate by’ ibicuma. Iyi ni affaire y’ aba Super. Niba utizeye amenyo yawe ntuzayafunguze icupa.
Burya hari n’ igihe ukanguka ugakanura. Ariko kureba bikakubera iturufu. Bityo si umutima utera. Yewe si n’ umwuka duhumeka. Ni uburyo dutekereza. Nibwo bubasha gutandukanya umuzima n’ umupfu.
Chorus x 2: Ngaho kurura wishyira, harmones ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. Harmones burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira. TheTrackslayer. Harmones wowe kurura wishyira. Harmone wowe kurura wishyira.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
1 Comment
ariko jue narumiwe. ntacyo numvise
Comments are closed.