Linkon Ltd Company igiye gufasha abahanzi kujya bamenya ibihangano byabo byacurujwe ku mihanda bityo bajye babonaho inyungu kimwe n’uwa gicuruje aho kwiharira inyungu yose wenyine. Ubu ni uburyo abahanzi benshi bavuga ko ari kimwe mu bintu byerekana iterambere rya muzika nyarwanda aho rigeze. Iyi company izaba ifitanye amasezerano n’umuhanzi wifuza gukorana nayo bityo ikazabasha […]Irambuye
Nk’uko gahunda y’itorero ry’igihugu ifite inshingano zo kujyana abanyarwanda bo mu ngeri zose mu itorero, kuri ubu abahanzi nibo bagezweho. Abasaga 300 nibo bamaze kugaragara ku rutonde rw’abazitabira iryo torero. Iki kiciro cy’abahanzi akaba ari nabwo bwa mbere kizaba kitabiriye itorero ry’igihugu mu myaka hafi 10 yari igiye kurangira iki gikorwa gitangiye kuba mu gihugu. […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro Rwanda Revenue Authority ‘RRA’ kigiye gutangira gusoresha abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, Producers ba filme cyangwa muzika n’abacuruza ibihangano by’abahanzi hirya no hino. Iki kigo ngo cyasanze ibyo byiciro biri mu byinjiza amafaranga menshi kandi nta misoro bitanga ku gihugu y’ibikorwa bakora bibyara inyungu. Richard Tusabe komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, yatangaje ko ibyo […]Irambuye
Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushya rugamba umenyerewe ku izina rya Mc Tino, ngo ntabwo yigeze amenyeshwa ko azambarira Uncle Austin mu bukwe bwe ahubwo yitabajwe nk’umusimbura mu gihe uwagombaga kwambara yari amaze kubura ku murongo wa telephone. Mu minsi ishize byatangajwe ko Uncle Austin yashatse umugore mu 2006 ariko bigirwa ibanga kuko benshi batari […]Irambuye
Bulldog, Green P na Fireman ni bamwe mu baraperi basanzwe babarizwa mu itsinda rya Tuff Gungz, kuri ubu ngo bamaze gushinga itorero bise ‘Stone Church’ rizajya ribafasha kubona umwanya wo gusabana banungurana ibitekerezo. Ibi bibaye nyuma yaho iri tsinda rimaze igihe rivugwamo gutandukana n’umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda uzwi nka Jay Polly nubwo bamwe […]Irambuye
Itsinda rya TNP ni rimwe mu matsinda amaze igihe muri muzika nyarwanda nyuma y’aho amwe n’amwe agendeye azimira. Kuri ubu ngo basanga isoko rya muzika nyarwanda rikigoye kuba igihangano cyawe cyakubeshaho. Paccy na Trecy nibo basore bagize itsinda rya TNP. Ni nyuma y’aho barishingiye mu mwaka wa 2010 ari batatu n’undi witwaga Nicolas waje kubivamo […]Irambuye
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Poj9L12oj88″ width=”560″ height=”315″] Irambuye
Massamba Intore ni umuhanzi ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu gukundisha ibihangano nyarwanda abanyarwanda abicishije mu ndirimbo ze zagiye zikundwa. Kuri we ngo asanga mu myaka 10 bigoye kuzaba hacyumvikana igihangano nyacyo. Ibi abivugira ko ngo abona abahanzi bose babyiruka baza bashaka kwigana indirimbo zifite umudiko (Beat) w’i nyamahanga. Bityo akaba afite impungenge kuri […]Irambuye
Senderi ni umwe mu bahanzi bakunze kugarukwaho cyane n’itangazamakuru kubera ahanini bimwe mu bikorwa akora bituma akomeza kuvugwa. Kuri ubu ngo ibyo yabonye mu itangwa ry’ibihembo bya MTV byamuhaye gufata umwanya agatekereza ku dukoryo turenze utwo bari bamuziho. Mu itangwa ry’ibehembo bya MTV imwe mu ma television yo muri Amerika ikunze guhemba abahanzi baba baritwaye […]Irambuye
Itsinda rya Active ribarizwamo Tizzo, Derek na Olivis ryerekeje muri Uganda guhatanira kimwe mu bihembo by’irushanwa ritegurwa n’abanyamakuru, aba Djs n’aba promotors muri icyo gihugu ryitwa Uganda Entertainement Awards. Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ritegurwa, Active yo mu Rwanda iraba ihatanira umwanya w’umuhanzi wo mu Karere uhiga abandi mu gukora neza. Aho bakaba bahanganye […]Irambuye