Digiqole ad

Taifa na Amag The Black barapfa ijambo ‘Umutalamu’

 Taifa na Amag The Black barapfa ijambo ‘Umutalamu’

Kalisa Bruno Taifa umunyamakuru ukora ibiganiro by’imikino mu Rwanda arapfa ijambo ‘mtalamu’ n’umuraperi Amag The Black kuba yararyitiriye itsinda ry’abafana be atarigeze abiganiraho na Taifa wamenyekanye cyane mu gukoresha iryo jambo ubwo yabaga yogeza umupira.

Kalisa Bruno Taifa arapfa ijambo 'Umutalamu' na Amag The Black
Kalisa Bruno Taifa arapfa ijambo ‘Umutalamu’ na Amag The Black

Iri jambo ry’igiswahili ‘mtalamu’ risobanura umuntu ufite inararibonye, cyangwa rigakoreshwa bashaka kuvuga umuntu usobanukiwe. Riva ku ijambo ‘taluma’ rivuga ubumenyi.

Taifa avuga ko mu gihe Amag The Black ataje ngo bagirane ibiganiro ashobora kwerekeza inzira y’inkiko kuko iryo jambo nubwo atariwe warihimbye ariko ngo niwe watangiye kurikoresha cyane mu itangazamakuru mu Rwanda.

Taifa Kalisa Bruno yabwiye Umuseke ko abahanzi bakwiye kuba abahanzi aho guhora bategereje ko umuntu agira agashya akora bakakagenderaho.

Yagize ati “Sinjye wahimbye iryo jambo ‘mtalamu’. Ariko ninjye warizanye mu banyarwanda kuko nkunda kurikoresha iyo nogeza umupira kuri radio.

Mu gihe cyose Amag The Black ataje ngo tubiganireho ntabwo nza kubyihererana ahuwo nditabaza inkiko”.

Amag The Black we ngo asanga nta shingiro Taifa afite ryo kujya kurega kandi atariwe wahimbye iryo jambo. Avuga ko iryo jambo ari icyarabu atari n’igiswahili.

Yagize ati “Njye nise abafana banjye iryo zina kubera ko ndi umusilamu kandi naryo rikaba riri mu rurimi rw’icyarabu. Sinumva rero ukuntu umuntu yavuga ko agiye kundega kandi atariwe wahimbye iryo jambo nawe yararisanze”.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Reka yeee Bruno ubwo atangiye kwijomba kildent kwipumbu nuko rero abantu barya hite dore na Joe ayiguhsyizeho ahubwo uzagure icupa Bruno

  • Mbyutse nisekera!!!! Ariko kugirango umuntu abe umunyamakuru aho bisaba kwiga cyangwa bafata uwo babonye bakamushyira kuri Micro. Uyu Kalisa Bruno Taifa se, Talamu yayandikishije muri RDB!!!!!! Inzira iracyari ndende!!!

  • Ridiculous,
    Amag azamwihorere agende amarire amafaranga mu nkiko?
    Ubwose uwo azi ubwenge? Ariko sibyo njya mvuga ko abogeza umupira ari injajwa bakanseka?
    Nabanze ajye RDB agure intellectual property yaryo abone kujya mu nkiko

    • ahwiii! mbega inzara yumunyamakuru ‘taifa’ ntibizoroha pee! ama g tukurinyuma nagende arege niba iryojambo ‘umutalamu’ riri muri RDB. Mumureke Azumirwa.

  • Ahubwo Taifa azandikishe ijambo “URUMVA” kuko niryo akoresha kenshi iyo avuga…ntiyamara iminota 2 atarivuze.

  • Nta muntu wakwiyita mtalamu atarabaye ku gipoloso,uwo amag ntawe tuzi kabsa ,atubabarire !

  • for my side i can comment that Buruno Taifa for what he said is correct because if he brings that idea for saying umutaramo even if he is not the one who brings it for the first time but before the law his complain is true.

    • ariko nkawe wagiye wiyandikira mukinyarwanda ko aribyo mbona byakorohera.. Ngo before the law?? mbiswa ra!

  • ibyo Bruno Taifa avuga nibyo kuko muribuka igihe King james when he complained the word Biracyaza which was used by airtel for the last days.

Comments are closed.

en_USEnglish