“Abahanzi nyarwanda dukeneye gufashanya hagati yacu”- Active
Itsinda rya Active ribarizwamo Tizzo, Derek na Olivis mu minsi ishize nibwo ryerekeje muri Uganda guhatanira kimwe mu bihembo by’irushanwa ritegurwa n’abanyamakuru, aba Djs n’aba promotors muri icyo gihugu ryitwa Uganda Entertainement Awards. Gusa ngo basanze hakibura ubufatanye hagati y’abahanzi nyarwanda.
Imwe mu mpamvu y’uko kutagaragara ubufatanye hagati y’abahanzi, ngo ni uko abahanzi benshi usanga bafite imyumvire yo kuba atagira icyo afasha mugenzi we kandi ariho hazingiye ipfundo ryo kumenyekanisha muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Zimwe mu nama bagiriwe n’abandi bahanzi, abanyamakuru bo muri icyo gihugu ndetse n’abandi bose bari baje, bababwiye ko abahanzi nyarwanda ubwabo bagomba kubanza bakivanamo ikintu cyo kutifuriza mugenzi we ko yatera imbere.
Ibi bikaba bisobanura ko mu gihe hari ufite igikorwa runaka agomba gushyigikirwa n’abahanzi bagenzi be mu buryo bwo kukimenyakanisha.
Mu kiganiro iri tsinda ryagiranye na Kt Radio, Umwe muri abo bahanzi uzwi nka Tizzo yavuze ko hari amasomo menshi bahavanye kandi bahamya ko hari icyo azabagezaho.
Yagize ati “Twagerageje kwitwara neza ndetse tuza no kuba abahanzi bitwaye neza ku rubyiniro. Ariko zimwe mu nama twahavanye ni uko tugomba kurushaho kumenyekanisha ibihangano byacu mu buryo bwose bushoboka.
Kuko bishimiye uburyo twitwaye banasigarana inyota yo kumenya abandi bahanzi bo mu Rwanda batari Active bo bahagaze bate?.
Gushyira hamwe rero tugafatanya ni kimwe mu bintu badusabye ndetse bavuga ko mu gihe hari ufite igikorwa yakoze twajya dufashanya kukimenyakanisha mu buryo bwose bushoboka”.
Active ni rimwe mu matsinda yo mu Rwanda amaze gukora ibikorwa byishi mu gihe gito gishize bishyize hamwe. Dore ko buri muhanzi yakoraga muzika ku giti cye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW