Amag The Black yemeye kureka ijambo ‘Mtalamu’ yabujijwe na Taifa

Umuraperi Amag The Black n’umunyamakuru w’imikino Taifa Kalisa Bruno bapfaga ijambo ‘Mtalamu’. Kuri ubu iri jambo Amag The Black yemeye kureka kuzongera kurikoresha. Nk’uko Amag The Black abitangaza, avuga ko imwe mu mpamvu yahisemo kureka iryo jambo ari uko adashaka gukomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ijambo rimwe gusa. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze […]Irambuye

Hakizimana yatangiriye ku bihumbi 30 none ubu afasha abandi kuzamuka

Jean Damscene Hakizimana w’imyaka 29 ni umusore umaze kumenyekana cyane mu mugi wa Gicumbi, niumucuruzi akaba n’umuntu ugaragara mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gufasha abahanzi bakiri bato kuzamuka. Nyamara ibyoyagezeho yabihereye ku mafaranga 30 000 gusa. Gukunda umurimo no kwakira neza abamugana ngo niryo banga. Hakizimana avuga ko igishoboro cy’ibihumbi 30yagihawe n’ababyeyi be bagurishije […]Irambuye

“Nta muntu ukwiye kuveba abahanzi b’ubu”- Makanyaga

Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bo hambere ariko bagikora muzika y’ubu irimo kugenda ifata indi ntera mu iterambere. Avuga ko nta muntu wakabaye agira umuhanzi aveba ku bikorwa bye bya muzika ahubwo bakwiye gushyigikirwa. Ibi ngo ahanini usanga abantu benshi bavuga ko nta muzika iri mu Rwanda kubera bamwe mu bahanzi usanga bakora injyana […]Irambuye

“Kutagira Team Management, ingorabahizi ku bahanzi”- Jules Sentore

Jules Sentore umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane kubera injyana gakondo avangamo n’izigezweho, avuga ko nta muhanzi n’umwe ku isi uraterimbere kuberako ariwe ubyikoreye gusa nta tsinda rimufasha ibikorwa afite ‘Team Management’. Akaba asanga abahanzi barebera ikibazo aho kitari cyo kuba muzika nyarwanda ngo ibe yamenyekana ku isi cyangwa se no mu Karere muri rusange. […]Irambuye

Kate Gustave yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

Nkurunziza Kate Gustave, umunyamakuru akaba n’umwe mu bashyushyarugamba (MC) bamaze kubigira iby’umwuga yasezeranye imbere y’amategeko na Nyiransabimana Esther mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nzeri 2015 nibwo Kate Gustave na Esther basezeranye mu mategeko bemeranya kuzasaranganya ibyo bazatunga byose. Ku ruhande rwa Kate […]Irambuye

Team Rwanda irajya guhatana mu marushanwa y’isi muri USA

Kuri uyu wa kane nijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare irahaguruka i Kigali yerekeza Richmond, Virginia muri USA mu marushanwa y’isi “UCI Road World Cycling Championships” azahabera kuva tariki 19 kugera kuri 27 Nzeri 2015. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryatangaje kuri uyu wa kane ko ikipe iri bugende igizwe n’abakinnyi […]Irambuye

Meddy, Teta na King James bashobora kuzitabira Rwanda Day

Meddy, Teta Diana na King James nibo bahanzi bashobora kuzitabira umunsi abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda wiswe ‘Rwanda Day’, aho baba baganira ku iterambere ry’igihugu. Uyu mwaka ukazabera ku mugabane w’u Burayi mu Buholandi. Kuva mu mwaka wa 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri USA, i Paris mu Bufaransa, […]Irambuye

Peace ashobora gutandukana na Producer David

Jolis Peace umwe mu bahanzi bamaze kumenyakana cyane kubera kuririmba by’umwimerere ‘Live’, ashobora gutandukana na Producer David ukorera mu nzu isanzwe itunganya muzika izwi nka Future Records. Uko gushaka gutandukana ngo byaba biva ku kuntu ibikobwa by’uyu muhanzi byaba bigenda biguru ntege mu gihe muzika nyarwanda ngo ishaka ko utabona umwanya wo gutinda gukora ibikorwa […]Irambuye

Social yagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Promo One

Mugwaneza Lambert bita Social Mula muri muzika nyarwanda, yamaze kugirana amasezerano y’imyaka 10 na Promo One imwe mu ma kompanyi ‘Companies’ asanzwe ategura ibitaramo byitabirwa n’abahanzi mpuzamahanga. Amakuru agera ku Umuseke, aravuga ko ayo masezerano agoba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015 bityo akaba ari naho bahera babara iyo myaka 10. Bimwe mu […]Irambuye

en_USEnglish