Imvo n’imvano yo kuririmba kwa Massamba ahumirije
Massamba Intore ni umuhanzi ubimazemo igihe kinini. Dore ko yagiye ku rubyiniro ( Scene) afite imyaka 6, ahimba indirimbo ye ya mbere afite imyaka 13, bityo yamamara akiri umwana.
Kuririmba Massamba Intore abikomora kuri Se ariwe Sentore Athanase na Sekuru wari umuhanzi witwaga Munzenze wari utuye i Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Uretse kuba yaratangiye kuririmba akiri muto, ngo hari impamvu imutera kuririmba akenshi ahumirije abafana be bakunze kubyibazaho ndetse ari nako bamwe babimubaza.
Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa facebook, Massamba Intore yatangaje imvo n’imvano yo kuririmba ahumirije.
Yagize ati “Nkunda iyo mpumirije,mba mpamagara inganzo yanjye maze nayo ikankundira ikaza! Binkumbuza Data twataramye!”.
Ibi abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize atangarije Umuseke ko abahanzi nyarwanda bakwiye gusobanukirwa neza n’isoko rya muzika nyarwanda iriho ariko ntibate umuco.
Aha akaba yaravugaga uburyo abahanzi usanga bibanda ku mudiho w’indirimbo (Beat) z’inyamahanga aho kuba bagakoresheje izabo gakondo bityo muzika nyarwanda ikamenyekana ku mwihariko wayo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Niba massamba agiye kuzuza 50 ans ntiyavutse 1969 ahubwo ni 1965.
Comments are closed.