Nti bikiri ibanga Jay Polly yavanywe muri Tuff Gangz
Byagiye bicibwa mu marenga ko umubano waba utameze neza hagati y’abaraperi barimo Jay Polly, Bulldogg, Green P na Fireman bari bagize itsinda rya Tuff Gangz. Kuri ubu byamaze gushyirwa ku mugaragaro ko Jay Polly yeretswe umuryango n’iri tsinda.
Ibi bishyizwe ahagaraga nyuma y’aho mu minsi mike aba bahanzi bagize iri tsinda bakoranye indirimbo benshi batangaira guhamya ko bashobora kuba bakiri kumwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo Bulldogg yatambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko Tuff Gangz igizwe n’amazina atatu ariyo Green P, Fireman na Bulldogg.
Bikaza bikurikira amakuru aba bareperi baherutse gutangaza ko bashinze itorero ariko Jay Polly akaba atarimo.
Yagize ati “Turi abasore batatu bo muri Tuff Gungz twashinze itorero ryitwa ‘Stone Church’. Kuko twasanze ariyo nzira izadufasha kujya tumenya ibitagenda ndetse n’ibyo abafana bacu badukeneyeho kubera ko tuzajya tuba twaganiriye nabo.
Ntabwo tuje tugamije gusaba amaturo cyangwa se ibya cumi byo kubaka urusengero. Oyaaaa!!!ahubwo iri torero rizaba rigamije guhuriza hamwe ibitekerezo hagati yacu n’abakunzi b’ibihangano byacu si itorore ryo basengeramo”.
Abajijwe impamvu Jay Polly atari muri iri torero ryashinzwe, yatangajwe ko hari izindi nshingano afite agikora nta mwanya yigeze abona wo kuba yakwemera gushyirwa muri iri torero.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
14 Comments
barahaze sha, Jay yatsindiye Guma Guma arabarya none bamwirukanye nabo nihagira uyitsindira azavamo
Ngo stone church????nosense gusa!mi love Jay mi hate Tuff Gungs
ibyabahanzi simbizi Ntago wabishobara
jay out….pfla in
Mwese muri 3 abarusha Hit
Mwese muri 3 abarusha Hit kdi ubwo mwahinduye izina murimusigire mugumane stones yanyu
Mwese muri dogs!!!!!!!!!
ubundi c muririmba iki?
jay polly numusaza inganzoye ifite umwimerere kereka utazi kumva abo ba ston mbatuye kumusenyi yiwe
jay komeza akazi wowe rekana nibicucu ubundi aba ni abantu wabanaga nabo umuntu w’umugabo twemera
nubundi ntimuzaba mwuzuye kuko umusaza abuzemo
Hahhhh !jay bareke bagumane stone yabo urumusaza twemera
uwo c ninde kandi umupfumu uzwi
Kwirukana jay???byanyuze muzihe nzira c?Nibemere ko bamugiriye ishyasi kuko abarusha cash!!Ni ba tetwe!
Comments are closed.